Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Amabara yakozwe na FARDC ku bufatanye na FDLR yashyizwe hanze na M23.

Umunyarwanda yaravuze ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Kuba ingabo za Congo, FARDC zarakomeje gushinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bakinafite ingengabitekerezo yo kumaraho abatutsi, nta gitangaza kirimo ko bakoza isoni ababahaye rugari, ku buryo bumva ko bakoresheje imbunda nini za FARDC, barasa abaturage b’u Rwanda, noneho bikaba binageze aho bica abana bato b’inzirakarengane nk’uko byatangajwe na M23 ivugako aya mabi bayakoze ubwo bari mu gikorwa cyo kuyirasaho.

M23 yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Igisirikare cya Repuubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyateye ibisasu biremereye mu gace ka Biruma bigahitana ubuzima bw’abana babiri. Nyamara ariko FARDC yo yari yashinje Ingabo z’u Rwanda, RDF ko arizo zakigabye, aho ngo amasasu yaguye ku kigo cy’ishuri abana babiri bagapfa undi umwe agakomereka.

Binyuze mu muvugizi wayo, M23 yatangaje ukuri kose, ivuga uko byagenze kuko ngo mu gitondo cyo ku wa Gatanu, FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR bagabye ibitero bikomeye bigamije gukura M23 mu birindiro byayo. Ibyo bitero ngo byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rokete (rockets) ya milimetero 122 ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Katiusha, mu gihe ibifaru bine bigendera ku minyururu byerekeye mu bice bya Bunagana bigamije gutsinsura M23.

Iri tangazo rya M23 rikomeza rivuga ko iteka iyo FARDC iyiteye ikoresheje intwaro nk’izi ziremereye, abarwanyi bayo bajya kwihisha ku buryo aribyo byatumye ingabo za Congo zirasa mu cyerekezo kitari cyo ibisasu bikagwa mu gace ka Biruma, bikica abana babiri ndetse bikangiza n’ibindi bikorwaremezo biri mu gace byaguyemo, ndetse no guhungabana kw’abatuye hafi aho. Ibi bikaba ari zimwe mu ngaruka zo guhishira umurozi akakumara ku rubyaro cyangwa se akagukora mu nda kuko hari amakuru yizewe agera kuri WWW.AMIZERO.RW avugako FARDC yeguriye FDLR bene ibi bibunda binini hagamijwe ko uko ishatse irasa mu Rwanda.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yihanganishije imiryango yiciwe abana kubera ibikorwa byakozwe buhumyi n’igisirikare cya Congo ku bufatanye n’abambari babo ba FDLR kikagwamo abaturage b’inzirakarengane. Yakomeje kandi ahamagarira Guverinoma ya Congo Kinshasa guhagarika imirwano, ahubwo igashyira imbere inzira y’ibiganiro bigamije amahoro byatangijwe n’abakuru b’ibihugu ba Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya tariki 08 Mata uyu mwaka wa 2022.

Itangazo rya M23 risobanura uko FARDC yarashe abana ishaka kurasa mu birindiro byayo.
Itangazo rya FARDC rishinja RDF kurasa muri Congo ikica abana babiri igasenya n’ishuri.
FARDC ikunze gukoresha intwaro ziremereye ariko igashinjwa ubuswa.
Abasirikare ba Congo FARDC bakomeje gukorana na FDLR

Related posts

Musanze: Imbwa 200 zakingiwe hirindwa ko zishobora kwanduza abantu indwara y’ibisazi by’imbwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Amerika yizeye ko intambara yo muri Ethiopia izarangira binyuze mu biganiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Cameroun na Mali zabimburiye andi makipe kugera muri ½ cy’irangiza rya CHAN 2020.

Amizero-admin

Leave a Comment