Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Filos Production Ltd yongeye guha amahirwe abaririmbyi bifuza gukora indirimbo z’amashusho.

Inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho izwi nka “Filos Production Ltd” yongeye guha amahirwe abaririmbyi muri gahunda ibafasha gukora indirimbo zabo mu buryo bw’amashusho (Video).

Iyi gahunda si ubwa mbere ibaye kuko iba mu gihe cyo gusoza umwaka mu rwego rwo gushyigikira ivugabutumwa, ikaba ifasha abaririmbyi bafite gahunda yo gukora indirimbo z’amashusho (Videos), aho basabwa gutanga iz’amajwi (Audios), maze ngo Studio yasanga bishoboka igakorana nabo amasezerano bakishyura igice, ikindi gice kikaba umusanzu wa Studio.

Umuyobozi wa Filos Production Ltd akaba na nyirayo, bwana Sindayigaya Fidele yatangarije WWW.AMIZERO.RW ko mu gufata ibihangano bafite ibyo bashingiraho. Ati: “Ibigenderwaho ni ukuba indirimbo (Audios) zikozwe neza mu majwi no mu muziki”.

Yongeyeho ko abaririmbyi bemerewe kwitabira iyi gahunda ari abaririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa, abakunze kwitwa abaririmba Gospel.

Twamubajije niba nta mpungenge yagira ku bashobora kutabiha agaciro bitewe no kutamenya imikorere ya Studio ye, asubiza ko abaririmbyi bakwiye kugira icyizere cyuzuye kuko ngo ibikorwa byivugira.

Ati: “Filos Production Ltd ni Studio yizewe ifite uburambe mu gukora indirimbo z’amashusho kandi ifite n’ibikoresho bigezweho byiyongera kuri Serivisi nziza dusanzwe dutanga kandi ku gihe. Kuri ibi hiyongeraho ubuhanga n’ubunararibonye bwacu kuko hari ibihamya byinshi”.

Ku bijyanye n’ubuhanga, si ugukabya kuko uyu Fidele uyobora iyi Studio akaba na nyirayo amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye mu gutunganya amashusho (Video Production), birimo ibyo yahawe na MINALOC (RGB), RURA, ARJ n’ibindi.

Producer Fidele asanzwe ari n’umunyamakuru wa Television, akaba kandi asanzwe afasha mu kuzamura Gospel (Gospel Promoter) ku buryo ibihangano binyuze muri iyi gahunda bikorerwa Promotion mu bitangazamakuru bitandukanye bityo ubutumwa bukagera kure ndetse n’abaririmbyi bakamenyekana byihuse.

Iki gikorwa cyo gufasha Gospel gisanzwe kiba buri mwaka. Cyatangiye muri 2018, itangira ikorana n’abaririmba ku giti cyabo gusa, uyu mwaka hakaba hariyongereyemo amakorali na Worship Teams mu rwego rwo gufatanya nabo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Abaririmbyi bazahabwa iyi Promotion, basabwa kuba biteguye gukora indirimbo zabo (Videos) hagati ya tariki ya mbere Ukwakira na cumi na gatanu Ukuboza. (01.10.2022 – 15.12.2022). Ibihangano n’imyirondoro bitangwa binyuze kuri Email: filospro12@gmail.com cyangwa kuri Whatsapp nimero 0786384161 na 0788414985.

FILOS Production Ltd ikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nko kuri Onatracom. Ku bindi bisobanuro, wahamagara cyangwa se ukandikira umuyobozi kuri: 0786384161 na 0788414985.

Related posts

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi-DRC: Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye ku mutekano w’Ibihugu byabo n’imishinga ibihuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuryango w’Abibumbye washimye Perezida Magufuli ku byiza yasize agejeje kuri Tanzania

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment