Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 Ingabo za Leta, FARDC zazindutse zirasa kuri M23 zikoresheje imbunda nini n’ibimodoka bigendera ku minyururu, M23 yahise ibigaranzura ifunga umuhanda Bunagana Tchengerero. Imirwano yakomeje, kugeza ubu M23 ikaba imaze gufata udusozi dukikije Bunagana nk’uko byemejwe na bamwe mu baturage bari i Bunagana bikanandikwa n’urubuga Goma24.
Igitero gikomeye cya M23 ubwo yasubizaga inyuma FARDC, cyagose Bunagana Ingabo za Leta zifatanyije na Rud Urunana zisigara mu cyeragati ku buryo nta yandi mahitamo bari basigaranye uretse kumanika amaboko M23 ikabafata mpiri cyangwa se bagahungira muri Uganda.
Amashusho yakomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga, yerekanye abaturage benshi bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda, bagenda biruka bashoreye amatungo arimo inka n’intama bavuga ko byakomeye.
Iyi mirwano yatangiye mu ma saa kumi y’igitondo (04:00AM) kuri iki Cyumweru, ngo kuri ubu iri kugenda isatira Umujyi wa Kiwanja.
Uduce twa Bunagana twamaze gufatwa turimo ahitwa Tchengerero, ku Bigega, mu Kibaya, Kinyamahura n’ahitwa Premidis, ku buryo ngo bigoye ko Ingabo za Leta, FARDC zarwana zigatsimbura M23 muri Bunagana.
Leta ya Congo yakunze gushinja u Rwanda ko rufasha M23 kuko ngo imbaraga uyu mutwe ugaragaza zemeza neza ubufasha buhoraho bw’u Rwanda, ibintu u Rwanda rwateye utwatsi, narwo rugashinja DR Congo gukorana bya hafi na FDLR irimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Major Willy Ngoma uvugira M23 yari aherutse gutangaza ko barambiwe ibitero bya hato na hato bya FARDC ifatanyije na FDLR, avugako batangiye imirwano yeruye ko batazongera gusubira inyuma, ko aho bazajya bafata bazajya bahaguma nakomeza imbere, ariko yongeraho ko Leta yemeye ibikubiye mu masezerano ya Nairobi, bahagarika imirwano kuko ngo n’ubundi barwana iyo bashotowe na FARDC.
