Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

AFROBASKET: Amakipe azakina ½ yamenyekanye

Tunisia na Cape zisanze Ivory coast na Senegal mu cyiciro cya ½ cy’imikino y’irushanwa rya Afrobasketball riri kubera i Kigali mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nzeri 2021 habaye imikino 2 ya ¼ cy’irangiza, imikino yasize ikipe y’igihugu ya Tunisia na Cape Verde zigeze mu cyiciro cya ½ cy’imikino y’irushanwa rya Afrobasket riri kubera i Kigali mu Rwanda.

Umukino wambere wabaye kuri uyu wa kane, Tunisia yatweye iki gikombe ubwo giheruka gukinwa yageze muri ½ itsinze South Sudan yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere, amanota 80 kuri 65

Undi mukino wa ¼ wahuje Cape verde n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Cape verde yageze muri ½ itsinze Uganda amanota 79 kuri 71.

Mu mikino ya ½ iteganijwe kuri uyu wa gatandatu, saa  munani (2PM), Senegal izacakirana na Ivory coast mu gihe ku isaha ya saa kumi n’imwe (5PM) Tunisia izesurana na Cape Verde.

Related posts

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 155 muri Tanzania.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibisobanuro by’izina Aline, izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida w’u Burundi mu nkundura yo gushaka ibisubizo byihuse ku mutekano muke wa DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment