Amizero
Amakuru Politike

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri yo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, beguye ku kazi nyuma y’iminsi micye bivugwa ko bazegura bitewe n’ibibazo bikomeje gututumba muri aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’imyidagaduro.

Bwana Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba na Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba, nibo byamenyekanye ko beguye nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko bari ku rutonde rw’abagomba kugenda, ndetse ngo hakaba hari n’abandi bakozi b’Akarere bashobora kugenda babakurikiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Nzabonimpa Déogratias, ari nawe uyoboye Akarere kuva mu gihe cy’imitingito (Gicurasi 2021), yavuze ko ubusabe bwabo bugiye kwigwaho ngo bakazasubizwa byihuse.

Nyiransengiyumva Monique, umwe mu beguye, ubwo yayoboraga Umurenge wa Kanzenze yigeze gufungwa mu 2018 akurikiranyweho kwakira ruswa ariko aza kugirwa umwere, mu gihe mugenzi we Kazendebe Heritier we yagiye yihanangirizwa kenshi ndetse agasabwa kongera imbaraga mu mikorere ye kuko byagaragaye ko agenda biguru ntege.

Bimaze iminsi bivugwa ko hari n’abandi bakozi b’Akarere, yaba abo mu Tugari, mu Mirenge no ku Karere barenga 30 bagomba guhagarikwa kubera amakosa Ubuyobozi bw’Akarere bubashinja ko bakoreye mu kazi. Gusa ariko nanone, hari abadatinya kuvuga ko iri yirukanwa ridahwitse kuko ngo uyu Muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, akimara gusigarana Akarere yahise atangira kuyoboza inkoni y’icyuma, maze ngo uwo batabyumva kimwe wese agatangira kumwikiza.

Bwana Nzabonimpa Déogratias/Vice Mayor/Iterambere ry’Ubukungu/Rubavu District/Photo Internet.

Related posts

DRC-GOMA: Umupolisi yishwe n’abaturage nyuma yo kugonga bamwe muri bo akagerageza gucika.

NDAGIJIMANA Flavien

BK national basketball league: Gahunda ya Pre-season yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’imyaka 5 atahagera, Perezida Museveni aje mu Rwanda mu ndege ya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mbarushimana Fulgence September 3, 2021 at 5:37 AM

Murakoze cyaneeeeeee k’umakuru Ari apudade

Reply

Leave a Comment