Amizero
Amakuru Hanze Politike

Afghanistan: Umurwa mukuru Kabul wari usigaye wafashwe n’aba Taliban, babyina intsinzi ko basubiye ku butegetsi.

Abarwanyi b’aba Taliban bageze ku ntsinzi nyuma yo gufata umurwa mukuru Kabul wa Afghanistan, bashyira iherezo ryihuse ku myaka 20 ingabo z’amahanga zirangajwe imbere na Amerika zari zimaze mu gihugu.

Abarwanyi bafashe ibiro bya Perezida. Leta yasenyutse, Perezida Ashraf Ghani yahunze. Umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye televiziyo Al Jazeera ati: “Intambara irarangiye”.

Kabul yagiye mu kavuyo, mu gihe abahatuye n’abanyamahanga barimo kugerageza guhunga.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyo muri uyu murwa mukuru, uwabibonye yabwiye BBC ko abakozi baho bataye ameza yaho bakorera, mu gihe abantu bari barimo kwirukira ku ndege.

Intagondwa zashoboye gufata iki gihugu nyuma yuko nyinshi mu ngabo z’amahanga zihavuye.

Perezida wa Amerika Joe Biden yashyigikiye icyemezo cye cyo gukura ingabo muri Afghanistan, avuga ko atari kubona igisobanuro cyo gutanga “ku kuba Amerika iri ubuziraherezo mu makimbirane y’abaturage b’ikindi gihugu”.

Ibihugu birenga 60, birimo Amerika n’Ubwongereza, byasohoye itangazo bihuriyeho bivuga ko abaturage ba Afghanistan “bakwiye kubaho mu ituze, mu mutekano no mu cyubahiro”, kandi ko umutekano w’abaturage no gushyira ibintu ku murongo bikwiye guhita bisubizwaho aka kanya.

Byanasabye aba Taliban kwemerera buri wese wifuza kugenda akagenda, no gukomeza gufungura imihanda, ibibuga by’indege n’imipaka.

Aba Taliban bari bategetswe kwinjira mu bice bimwe bya Kabul ku cyumweru, nyuma yuko mbere bari bagumye mu nkengero z’uyu mujyi.

Bavuze ko binjiye mu mujyi kubuza ko habaho akavuyo no gusahura nyuma yuko abashinzwe umutekano ba Afghanistan bavuye muri bimwe mu bice by’umujyi.

Amashusho yatangajwe na televiziyo Al Jazeera agaragaza abarwanyi bari imbere mu biro bya perezida, bazunguza imbunda n’amabendera mu byishimo bidasanzwe nyuma y’imyaka 20 barakuwe ku butegetsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba Taribani bategetse Afghanistan kuva mu 1996 kugeza muri 2001 ubwo ingabo z’amahanga zari ziyobowe na Amerika zabakuriye ku butegetsi bagakwira imishwaro.

Related posts

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yasabiwe gufungwa amezi atandatu

Shyaka Josbert

Ibirori bidasanzwe: abakobwa 70 bashyingiranwe n’ibiti

Shyaka Josbert

Sudan: Igisirikare cyishe kirashe abantu batatu mu bigaragambya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment