Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Politike Ubukungu

Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021mu Butaliyani, Perezida Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi, Dr Ngozi Okonjo-Iweala mbere y’Inama ya G20 ibera i Rome.

Perezida Kagame ari mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri G20 iziga ku ngamba zikwiriye gufatwa mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, ubuzima, ibidukikije n’ingufu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Umukuru w’Igihugu yageze mu Butaliyani yitabiriye iyi nama ya 16 ya G20.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’Ibihugu batandatu batumiwe muri iyi nama. Ni n’umwe mu Banyafurika babiri bayitumiwemo kuko undi ari Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora DR Congo unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka.

Iyi nama ihuza Ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi, iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 no ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

Related posts

Perezida Kagame yasobanuye ikibazo cy’abimwe ubufasha n’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahigiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

NDAGIJIMANA Flavien

UEFA CL: Amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza yamenyekanye

Christian Hakorimana

Leave a Comment