Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yashinje FARDC kugaba ibitero bitarobanura ahatuwe n’abaturage

Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa DR Congo, Alliance Fleuve Congo ryongeye gushinja Igisirikare cya Leta n’abambari bacyo ko nyuma y’ibitero bya drones, iri huriro ryagabye ibitero bitarobanura mu duce dutuwe n’Abaturage.

Abaturage bavuga ko ibi bitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’abo bafatanya barimo abarundi, FDLR, abacanshuro, Wazalendo n’abandi mu masaha ya mu gitondo kuri iki Cyumweru, tariki ya mbere Werurwe 2026 mu duce twa Gakenge, Mukoko na Nyaruhinga, duherereye mu burasirazuba bwa Centre ya Minembwe.

Aba baturage bavuga ko ibitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, abacanshuro, Imbonerakure z’u Burundi, ndetse n’ingabo z’u Burundi, ingabo zaturutse muri Angola n’abandi benshi bataramenyekana neza bakomeje kurwana ku ruhande rwa DR Congo ngo barebeko bakisubiza ibice byigaruriwe na M23 n’ubwo ikomeje kubabera ibamba.

Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho muri AFC/M23 yavuze ko batazakpmeza kwifata mapfubyi, ko ahubwo bazakomeza kurengera abaturage b’inzirakarengane bakomeje kuzizwa uko bavutse. Ibi ni nabyo byatumye MRDP-Twirwaneho hamwe na M23 bahise batabara abaturage, maze imirwano ikomeye hagati y’impande zombi itangira ubwo.

Iyi mirwano ikomeye yumvikanyemo urusaku rw’imbunda nini n’into, abaturage bari muri ibi bice bemeje ko ingabo za Leta ari nazo zatangije ibitero zarushijwe imbaraga zikaba zatangiye kuyabangira ingata, aho zivuga ko uruhande rwa MRDP-Twirwaneho/M23 rwabonye ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda n’ibikoresho bigezweho.

Ibitero by’uyu munsi bije nyuma y’iminsi ibiri hari ituze, kuko imirwano yaherukaga ku wa kane, ubwo MRDP-Twirwaneho na M23 n’ubundi basubije inyuma iri huriro rirwana ku ruhande rwa Kinshasa mu bice bya Bidegu, Kalingi, Rundu n’ahandi hafi aho.

Related posts

Tshisekedi yasabye abanyecongo baba mu Bubiligi kumutera inkunga yo guhangana n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Habayintwali Valens wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye.

N. FLAVIEN

Tubyite gutakaza kwa M23 koko cyangwa ni amayeri y’urugamba rushya rukomeza gusonga FARDC?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777