Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano RDF n’abasirikare bakuru bane

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane bo mu rwego rwa Jenerali kubera ubufasha mu bikorwa bitaziguye ku mutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ubwo bufasha burenga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na DRC byashyizeho umukono i Washington DC ku itariki ya 4 Ukuboza mu 2025, hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi Tshilombo.

Abasirikare bakuru bafatiwe ibihano ni:

  • General Mubarakh Muganga (Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda)
  • Maj Gen Vincent Nyakarundi (Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka)
  • Maj Gen Ruki Karusisi ukuriye diviziyo ya gatanu wahoze ari umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ibikorwa byihariye (Special Operations Force)
  • Brig Gen Stanislas Gashugi, umukuru w’umutwe w’ingabo zihariye (Special Force)

Leta y’u Rwanda ivuga ko yababajwe n’ibi bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasira uruhande rumwe gusa birurenganya, mu gihe Leta ya DRC yo yashimye ibi bihano ivuga ko ari ikimenyetso gikomeye mu gushyigikira iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ubutaka bwa RDC.

Ni byo bihano bya mbere bikomeye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri RDF no ku bo hejuru cyane mu ngabo z’u Rwanda kuva intambara yo mu burasirazuba bwa DRC hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) yongeye kubura mu myaka hafi itanu ishize.

Mu 2023 no mu 2025 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano Jenerali (uri mu kiruhuko cy’izabukuru) James Kabarebe hamwe na Brig Gen Andrew Nyamvumba w’ingabo za RDF.

Imitungo yose iri muri Amerika n’inyungu zose zo mu mitungo by’abafatiwe ibihano byahagaritswe, ndetse n’ibigo byose bafite, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ku giti cyabo cyangwa muri rusange, bafitemo umutungo wa 50% cyangwa urenga w’umwe cyangwa abafatiwe ibihano, byahagaritswe, nkuko itangazo ryo ku wa mbere rya minisiteri y’imari y’Amerika ribivuga.

Mu gutangaza ibyo bihano, Minisitiri w’imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Scott Bessent yavuze ko “Perezida Donald Trump ni Perezida w’Amahoro, kandi Minisiteri y’imari izakoresha ibikoresho byose ifite mu gutuma impande zasinye Amasezerano ya Washington zubahiriza ibyo ziyemeje. Twiteze gucyurwa kw’aka kanya kw’ingabo z’u Rwanda, intwaro n’ibikoresho.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko igihe cyose bidatangiwe uruhushya n’ibiro byayo bigenzura imitungo yo mu mahanga (OFAC), muri rusange ubucuruzi bwose bubujijwe hagati y’Abanyamerika n’abafatiwe ibihano, n’ubucuruzi bwo muri Amerika cyangwa bunyura muri Amerika burimo imitungo cyangwa inyungu z’abafatiwe ibihano. Yongeyeho ko uwabirengaho azabihanirwa.

Related posts

Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’urubyiruko mu gusukura Iseminari nto ya Nyundo[AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Santarafurika bambitswe imidali y’ishimwe

NDAYISHIMIYE Libos

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 cyahawe undi utari Trump 

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777