Amizero
Amakuru Imikino

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yanganyirije muri Djibouti na Mogadishu City.

APR FC ihagarariye u Rwanda yanganyije ubusa ku busa na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Gouled yo mu Gihugu cya Djibouti kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, kubera ko adafite ibyangombwa byemewe na CAF, yatojwe n’umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

Muri uyu mukino, nta buryo bukomeye bugana mu izamu amakipe yombi yabonye mu minota 45 ibanza, uretse umupira watewe na Omborenga Fitina wa APR FC, mu minota y’inyongera, ariko na wo uca ku ruhande nyuma yo gukorwaho n’umukinnyi wa Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mu minota ibanza y’igice cya kabiri, APR FC yashoboraga kubona igitego, ariko umupira watewe na Bizimana Yannick uca ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Kimera Ali.

APR FC yakoze impinduka zirimo iyo Mugisha Gilbert yasimbuwemo na Ishimwe Anicet mu minota 25 ya nyuma, ariko nta cyo bihinduye kuri uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu kwezi gutaha kwa Cumi (Ukwakira).

Abakinnyi ku mpande zombi:

APR FC/Rwanda:

Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Mogadishu CC/Somalia:

Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.

Related posts

Komisiyo y’Amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y’itora.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon by’inzibacyuho [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Joe Biden yashimangiye amagambo ye yibasira Trump bahanganye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment