Amizero
Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Abayobozi ba AFC/M23 batanze ubufasha bwihuse ku bagenzi barenga 25 muri Pariki ya Virunga

Ubwo bari mu muhanda unyura muri Pariki ya Virunga bavuye i Rugari aho bari bamaze gukurikirana imirimo yo gusana umuhanda wa Goma-Kiwanja-Rutshuru-Kanyabayonga, intumwa za AFC/M23, ziyobowe n’Umuhuzabikorwa wa Politiki, Corneille Nangaa ari kumwe n’Umuhuzabikorwa Wungirije, Bertrand Bisimwa na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, bihutiye guha ubutabazi bwihuse abaturage bari bakoze impanuka y’imodoka ku muhanda Goma-Kiwanja.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2026, ubwo tagisi (taxi) yari itwaye abagenzi barenga 25, barimo abagabo, abagore n’abana, yari yaguye munsi y’umuhanda. Nk’uko raporo za mbere zavuye aho hantu zibivuga, umushoferi yatakaje ubuyobozi bw’imodoka kubera ikibazo cya feri.

Abagize itsinda ry’intumwa, barimo abasirikare bari baherekeje abanyapolitiki bari mu modoka, bafashe icyemezo cyo kuvana abagenzi mu modoka yari yaguye munsi y’umuhanda no gufasha abakomeretse bakagezwa ku bitaro.

Muri iyi mpanuka, abantu icyenda ni bo byahise bugaragara ko bakomeretse; barimo umugabo umwe, abagore batatu, n’abana bane. Nta muntu wahitanwe n’iyi mpanuka.

Iki gikorwa cyo gutabara aba baturage cyagizwemo uruhare rukomeye n’abasirikare bavanye abakomeretse muri iyi modoka yari yagwiriye urubavu, babatwara mu modoka z’abayobozi kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze. Abagenzi benshi bavaga i Goma bagiye i Kiwanja, Kanyabayonga, Beni, na Bunia.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yafashe iya mbere atwara abagenzi benshi bakomeretse mu modoka ye abasubiza mu mujyi wa Goma kugira ngo bitabweho.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yemereye aba bagenzi kuboherereza indi modoka iva i Goma kugira ngo abagenzi batakomeretse bakomeze urugendo rwabo bagere aho bajyaga.

Abasirikare bari baherekeje aba bategetsi, ndetse na bamwe muri aba bategetsi bayobozi na Bertrand Bisimwa, bagumye aho hantu kugira ngo bafashe abagenzi babone uko bahava kuko ari rwagati muri Pariki, ari nako bateruye imodoka yari yaguye bayisubiza mu muhanda.

Aba bagenzi bashimye cyane itsinda ry’abayobozi ba AFC/M23 ryabatabaye, abakomeretse bakihutanwa i Goma, bavuga iki ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bwa AFC/M23, nabo babizeza ko bazakora ibishoboka ngo umuturage agere ku mutekano usesuye.

Related posts

Abateguye igitero cyahitanye abasirikare ba Amerika i Kabul bamenyekanye.

N. FLAVIEN

AFC/M23 irashinja FARDC kugaba ibitero by’ubukana burenze

N. FLAVIEN

Abayobozi bashya b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, abungiriza babo n’ibyo bakoraga [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777