Amizero
Amakuru Amakuru mashya Trending News

Nyamasheke: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

Umugabo wo mu mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba yatawe muri yombi ku wa 27 Kamena 2026, akekwaho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, yakekaga ko atari uwe.

Ni nyuma y’aho Saa Kumi n’Ebyiri zo ku wa 26 Kamena, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwahawe amakuru n’umubyeyi wo muri uyu mudugudu avuga ko yabuze umwana we w’imyaka ine, barara ijoro ryose bamushaka, bucya batamubonye. Mu gitondo, ubuyobozi n’abaturage bakomeje gufatanya kumushaka bigera Saa Saba z’amanywa bataramubona.

Saa Saba n’umunota umwe, umuturage yahamagaye ubuyobozi avuga ko abana bari bagiye kureba aho bataze igitoki, babonye umufuka mu nzira y’amazi hagati y’imirima, barebye babonamo umuntu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bagiye kureba basanga ari umurambo wa wa mwana wari wabuze.

Yagize ati: “Uwo twafashe ukekwa ni se umubyara, kubera ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we. Ngo yakekaga ko uwo mwana atari uwe, n’umugore mu makuru yaduhaye yavuze ko yajyaga amubwira ko azamukorera agashya umunsi umwe, gusa ngo bari bafitanye n’andi makimbirane yo kuba umugabo yashakaga kugurisha umurima umugore akamwangira. Nibyo byatumye tumukeka mu ba mbere.”

Gitifu Munyurwa yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya batangira amakuru kugira ngo ibyago nk’ibi bijye bikumirwa, asaba n’uwaba afite andi makuru yafasha mu iperereza kuri iki cyaha ko yayatanga.

Uyu mugore n’umugabo basezeranye imbere y’amategeko ndetse bafitanye abana batatu. Umwana wa kabiri niwe umugabo yavugaga ko atari uwe, ari nawe wabonetse yapfuye. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, naho ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

Related posts

Minisitiri Dr Biruta yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye guterwa ubwoba n’ibikangisho bya DR Congo.

N. FLAVIEN

U Rwanda mu nzira yo gutangiza uburyo bushya bw’urushinge mu kurwanya virusi itera SIDA

NDAYISHIMIYE Libos

Abanyarwanda baba i Brazzaville bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777