Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Trending News Umutekano

Ethiopia: Leta ivugako TPLF itavuye mu Ntara za Amhara na Afar ku bushake ko ahubwo yakubiswe inshuro.

Igisirikare cya Etiyopiya kivuga ko kiri mu nkundura yo kurandura inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigreya mu duce zari zisigayemo mu Gihugu kandi ko intsinzi yazo ari ntashidikanywa, ngo ikaba ikomeje gutuma izi nyeshyamba ziyabangira ingata n’ubwo zo zibeshya ko zasubiye inyuma ku bushake.

Umuvugizi wa Leta ya Etiyopiya, Billene Seyoum, ni we watangaje iyo nkuru uyu munsi ku wa kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 aho yamaganye ibyatangajwe n’uyu mutwe wa “Tigray People’s Liberatiton Front”, TPLF, wo mu ntara ya Tigreya, ko wavuye ku bushake mu Ntara za Amhara na Afar zari zinjiye zivugako zishaka gufata Umurwa mukuru Addis Ababa.

Dr Abiy Ahmed wahisemo kuva mu Biro mu Murwa mukuru Addis Ababa akajya ku rugamba.

Avuga ko byatewe n’intsinzi ikomeye z’igisirikare cya Leta kuri uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba wa TPLF. Avuga ko mu byumweru bishize, ingabo za Leta zifatanyije n’abarwanyi bo mu Ntara za Amhara na Afar bateye imbere bikomeye mu mu kurwanya TPLF mu Mijyi itari micye yo muri izo Ntara ebyiri. Avuga ko bari mu bikorwa bya nyuma cyo gutsinda izi nyeshyamba burundu muri gahunda yo kugarura umutekano mu Gihugu cyose irangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed wafashe iya mbere akajya ku rugamba aho ayoboye Ingabo zihanganye na TPLF yari yigize umugozi.

TPLF yari yatangaje ku wa mbere ko ingabo zayo zavuye muri izo Ntara mu mugambi ugamije gutuma amahoro agaruka mu Gihugu.

TPLF yandikiye ibaruwa ONU isaba ko hari ibintu byinshi bigomba kubahirizwa. Imirwano imaze amezi 13 muri Etiyopiya yahungabanyije akarere kari gasanzwe karimo umutekano mucye, ituma abantu ibihumbi 60 bahungira muri Sudani, mu gihe ingabo z’igihugu gituranyj cya Eritreya zafashije bigaragara iza Ethiopia bahoze badacana uwaka nk’uko byatangajwe na BBC.

Related posts

DR Congo: Imirwano iraca ikiganza hagati ya M23 na Wazalendo.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa DR Congo i Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Itangazo: Uwitwa Bararendeza Janvier arasaba guhinduza amazina asanganywe akitwa TUYIZERE Janvier.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment