Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC-GOMA: Umupolisi yishwe n’abaturage nyuma yo kugonga bamwe muri bo akagerageza gucika.

Umupolisi umwe yiciwe mu gace ka Bujovu ko mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kugerageza gucika amaze kugonga abamotari 2 n’abagenzi bari batwaye ku cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021.

Amakuru aturuka mu gipolisi cya Congo avuga ko umupolisi wishwe yatewe n’abaturage  nyuma y’impanuka y’imodoka ya Polisi yo mu bwoko bwa Jeep yari atwaye yagongesheje moto ebyiri abari baziriho bagakomereka we agashaka kwikomereza urugendo.

Abaturage barakaye bahitamo gufunga  umuhanda badukira uyu mupolisi baramukubita kugeza ashizemo umwuka

Sosiyete sivile yo muri aka  karere, yemeza ibyabaye, ikerekana ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa  mu kigonderabuzima  cya Bujovu. Imyigaragambyo y’aba baturage yahoshejwe  n’amasasu yarashwe mu kirere  na polisi bose bagahita batatana.

Amabuye yari menshi mu muhanda/Photo internet

Related posts

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahigiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abasore n’inkumi bari bamaze umwaka batozwa [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment