Umupolisi umwe yiciwe mu gace ka Bujovu ko mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kugerageza gucika amaze kugonga abamotari 2 n’abagenzi bari batwaye ku cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021.
Amakuru aturuka mu gipolisi cya Congo avuga ko umupolisi wishwe yatewe n’abaturage nyuma y’impanuka y’imodoka ya Polisi yo mu bwoko bwa Jeep yari atwaye yagongesheje moto ebyiri abari baziriho bagakomereka we agashaka kwikomereza urugendo.
Abaturage barakaye bahitamo gufunga umuhanda badukira uyu mupolisi baramukubita kugeza ashizemo umwuka
Sosiyete sivile yo muri aka karere, yemeza ibyabaye, ikerekana ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu kigonderabuzima cya Bujovu. Imyigaragambyo y’aba baturage yahoshejwe n’amasasu yarashwe mu kirere na polisi bose bagahita batatana.