Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Trending News Urukundo

Abakobwa b’amasugi bagiye gushinga ihuriro ribahuza.

Mu Mujyi wa Kasindi muri DR Congo, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyarurguru hafi y’urubibi na Uganda, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, abangavu bavuga ko bakiri amasugi baramukiye ku biro by’umuyobozi w’uyu Mujyi basaba ibyangombwa bibemerera gushinga ihuriro ribahuza.

Umwe muri aba bakobwa witwa Clarisse Nziavake yavuze ko batekereza gushinga ihuriro byatewe n’imvugo zikomeje gukwira ko ngo “Nta bakobwa b’amasugi bakibaho” bityo ngo biyemeza kubahinyuza bashinga  ihururiro rihuza  amasugi.

Nziavake  yavuze ko iri huriro ryabo biteguye gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri no mu nkumi zose zikiri amasugi bagamije kugwiza abanyamuryango.Yavuze ko intego y’iri huriro ari ugutera aba bakobwa b’amasugi akanyabugabo no kubategurira kuba abagore beza b’ahazaza bakomeye ku muco w’ubusugi wahoze uranga umwari w’umunyafurika.

Yagize ati: “Turashaka kwerekana ko amasugi akibaho. Nkanjye sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ariwe wese. Ibi nabitewe n’uko nagiye mbona abavandimwe banjye baryamana n’abakunzi babo mbere yo gushaka bikabaviramno gutwita imburagihe  kugeza ubwo birukanwa mu muryango”.

Cyakora mu mbogamizi amasugi yo muri Kasindi avuga ko ahura nazo, ngo harimo ko iyo bakundanye n’abasore bakanga ko baryamana, bituma abo basore bigendera , ubundi bakagenda babasebya bavuga ko barwaye intinyi mu gihe hari n’abadatinya kuvuga ko babaroze.

Ifoto yifashishijwe mu kugaragaza abakobwa b’abanyafurika.

Related posts

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

NDAGIJIMANA Flavien

Volleyball: CAVB na Minisport biyemeje gukomeza irushanwa nyafurika ryari rimaze iminsi 2 rihagaze

NDAGIJIMANA Flavien

U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga muri 1968 amateka mabi akomeza kwiyandika ku Bwongereza (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Mutungirehe Daphrose July 13, 2022 at 9:05 PM

Aba bana babakobwa ahubwo abahungu n’ abagabo batagira umuco baraje bababone rwose bishyize kukarubanda pe.

Reply
BARUKI August 7, 2022 at 8:22 AM

hhhhhhh aba nibambaraga niko babita muri congo

Reply
BARUKI August 7, 2022 at 8:21 AM

AMASUGI TAKIBAHO MURI CONGO

Reply

Leave a Comment