Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ikoranabuhanga ITEGANYAGIHE Ubushakashatsi

Inzobere mu by’ubutaka ziri kwigishwa ikoranabuhanga mu kurwanya no gukumira inkangu.

Mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro/IPRC Musanze, riherereye mu  Karere ka Musanze, hateraniye inzobere mu by’ubutaka aho barimo  guhabwa  amahugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kurwanya no gukumira inkangu zikomeje kwibasira ibice byinshi by’Igihugu.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Kaminuza yo mu Butaliyani PARMA n’Ikigo cya Leta gishinzwe amazi n’umutungo kamere, ahuriramo abagera kuri 60 bagizwe n’abahanga mu by’inkangu, mu mikoreshereze y’ubutaka baturutse mu Turere twose tw’Igihugu, abaturutse mu bigo bya Leta bigize aho bihurira n’imicungire n’imikorehereze y’ubutaka, amahugurwa bahabwa akaba agamije kubungura ubumenyi mu guhangana n’ibiza by’inkangu.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Rwanda Polytechnic ishami rya Musanze, Uwera Clautulde, avuga ko ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa bazabwifashisha mu masomo batanga, abanyeshuri bakamenya uruhare rwabo n’icyo bafasha abaturage mu kurwanya inkangu.

Ati: “Muri aya mahugurwa tuziga uburyo bw’ikoranabuhanga rizahurizwamo amakuru y’ubutaka mu bice by’ubuhaname n’ibikunze kwibasirwa n’inkangu mu Rwanda, ajyanishwe n’imvura igwa muri ako gace ayo makuru adufashe kumenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu, hafatwe ingamba zo kuyikumira n’icyakorwa mu gihe yabaye, tuzabyigisha mu mashuri abanyeshuri bamenye uruhare rwabo mu gukumira inkangu banabyigishe abaturage”.

Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ibijyanye no gutanga impushya zo kubaka, Dushime Elicienne, nawe avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azabungura ubumenyi bwo kwirinda inkangu, kuko zangiza ibikorwaremezo bidasize ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Mu gihe cy’imvura hari ibice byinshi mu Rwanda byibasirwa n’inkangu, ibikorwaremezo byinshi bikangirika n’ubuzima bw’abantu bukahagendera, uyu ni umwanya wo kwiga tukamenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu tukazikumira zitaraba, n’abaturage babigireho ubumenyi dufatanyirize hamwe kurwanya izo nkangu”.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro IPRC Musanze, Eng Abayisenge Emille, avuga ko aya mahugurwa mu kurwanya inkangu, agamije gufasha abantu kugira ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima bakamenya ahashobora kuba inkangu n’uburyo bwo kuzirinda.

Yagize ati: “Uyu mushinga wo kwiga ku bijyanye n’inkangu uburyo bwo kuzirinda n’icyakorwa igihe zabaye, wateguwe ku bufatanye n’ishuri ryo mu Butaliyani PARMA  n’Ikigo cya Leta gishinzwe amazi n’umutungo kamere, bigamije gufasha abantu kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga rya sofutiweya (Software) mu gupima bakamenya ahashobora kwibasirwa n’inkangu n’uko babyitwaramo igihe byabaye. Ni ubumenyi buzagera no ku muturage ariyo mpamvu twatumiye abahanga mu by’ubutaka baturutse mu Turere twose tw’u Rwanda”.

Uyu mushinga uhuriyemo Kaminuza eshatu zo ku mugabane w’u Burayi, arizo Kaminuza ya PARMA mu Butaliyani, iyo mu Budage n’iyo mu Bubirigi ndetse na Kaminuza enye zo mu Rwanda ari zo IPRC Musanze, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, INES Ruhengeri na UTAB Byumba. Aya mahugurwa bakazayahabwa mu gihe kingana n’icyumweru.

Ba Enjeniyeri (Engineers) baturutse mu Turere twose tw’Igihugu bari guhugurwa.
Mu bazatanga amasomo, harimo inzobere zo ku Mugabane w’Uburayi.
Amahugurwa ari kubera muri IPRC Musanze.

Related posts

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije kubaka imihanda ibihuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment