Tunisia na Cape zisanze Ivory coast na Senegal mu cyiciro cya ½ cy’imikino y’irushanwa rya Afrobasketball riri kubera i Kigali mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nzeri 2021 habaye imikino 2 ya ¼ cy’irangiza, imikino yasize ikipe y’igihugu ya Tunisia na Cape Verde zigeze mu cyiciro cya ½ cy’imikino y’irushanwa rya Afrobasket riri kubera i Kigali mu Rwanda.
Umukino wambere wabaye kuri uyu wa kane, Tunisia yatweye iki gikombe ubwo giheruka gukinwa yageze muri ½ itsinze South Sudan yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere, amanota 80 kuri 65
Undi mukino wa ¼ wahuje Cape verde n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Cape verde yageze muri ½ itsinze Uganda amanota 79 kuri 71.
Mu mikino ya ½ iteganijwe kuri uyu wa gatandatu, saa munani (2PM), Senegal izacakirana na Ivory coast mu gihe ku isaha ya saa kumi n’imwe (5PM) Tunisia izesurana na Cape Verde.