Amizero
Amakuru Politike

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari mu ruzinduko mu Rwanda [AMAFOTO]

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yageze mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame bakaganira ku ngingo zitandukanye bamwe bemezako harimo n’irebana n’umutekano mucye mu Ntara ya Tigray.

Akigera mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje, bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije ku rukuta rwa Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

Ethiopia iri mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Tigray zihuriye mu ishyaka TPLF zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye nyuma yo kongera kwisuganya. Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu ihembe rya Afurika, bemezako bwana Abiy ari gushaka amaboko mu ntambara karundura ari gutegura.

Abiy Ahmed ageze mu Rwanda nyuma yo gukubuka mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho yaganiriye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Related posts

Apôtre Yongwe wari ufungiwe i Mageragere yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’imyaka 5 atahagera, Perezida Museveni aje mu Rwanda mu ndege ya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment