Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Politike

Habineza Joseph ‘Joe’ wigeze kuba Minisitiri wa siporo yitabye Imana

Habineza Joseph ‘Mister Joe’ wigeze kuba Minisitiri wa siporo akanakorera uruganda wa Heiniken igihe kirekire, yitabye Imana ku myaka 57 azize uburwayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 hamenyekanye inkuru y’akababaro ku banyarwanda ndetse n’abakunzi ba Siporo muri rusange, inkuru y’urupfu rwa Habineza Joseph wamenyekanye cyane ku izina rya Mister Joe, akaba yaguye mu gihugu cya Kenya.

Mr Joe yashizemo umwuka ageze i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yari avuye kwivuriza muri Nigeria, gusa kubera uburwayi bwe bwari buri kurushaho gukomera ahitamo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi ariko ntiyabasha kubigeraho.

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964, yamenyekanye muri Politiki aho yayoboye Minisiteri ya Siporo n’umuco guhera mu mwaka wa 2004 kugera mu mwaka wa 2008.

Muri uwo mwaka ubwo iyi Minisiteri yari ihinduriwe inshingano ikagirwa Minisiteri ya Siporo gusa, Mr Joe yakomeje kuyiyobora kugera mu mwaka wa  2011.

Nyuma yaje kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana afite icyicaro i   Lagos muri Nigeria aho yavuye agaruka muri Minisiteri ya Siporo mu mwaka wa 2014, ariko aza kwegura kuri uyu mwanya nyuma y’amazi 6 gusa.

Mbere y’uko aza mu Rwanda Joseph Habineza yakoreraga uruganda rwa Heineken mu gihugu cya Congo Kinshasa kuva mu mwaka w’1994 kugera 1998, ndetse no muri Nigeria kuva mu mwaka w’1998-2000.

Ambasaderi Joe Habineza yakoranye kandi n’uruganda Antoniou rwo mu gihugu cya Misiri, ndetse aza no kuba umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi, Radiant Yacu yavuyemo umwaka ushize.

Habineza Joseph yashakaye na  Kampororo Kajyambere Justine mu mwaka w’1988 bakaba bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Related posts

Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria.

N. FLAVIEN

Perezida Touadéra wa Santrafurika yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Musanze: Yafatanywe telefone irimo ikizamini gisa nk’icya Leta bakoraga.

N. FLAVIEN

1 comment

Puculi August 20, 2021 at 7:32 PM

RIP Joe! Wakoze ibyiza ukibishoboye, ngaho iruhukire.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777