Umunyemari w’ikimenyabose wo muri Nigeria, Aliko Dangote ari mu Rwanda, ahari kubera umwiherero uzwi nka “African Renaissance Retreat”, uhuza abashoramari n’abanyepolitike bakomeye muri Afurika.
African Renaissance Retreat yatangijwe ku bufatanye na Perezida Paul Kagame na Aliko Dangote, ihuza abo mu nzego zitandukanye zaba iz’ubucuruzi, politike, abafata ibyemezo n’abandi bahanga batandukanye.
Uyu mwiherero uri kuba ku nshuro ya kabiri, watangiye ku wa 14-16 Ugushyingo 2025, muri The Pinnacle Hotel.
Ni umwiherero ugamije kurebera hamwe uko amateka mabi ya Afurika yahinduka binyuze mu kwitekerezaho, gufatanya no gushyira imbere ibitekerezo bifatika bishingiye k’uko ahazaza h’uyu mugabane hagomba kugirwamo uruhare n’Abanyafurika ubwabo.
Umwiherero w’uyu mwaka wibanze ku biganiro bifite intego n’ibikorwa bifatika, bigamije gukemura ibibazo by’ingenzi Afurika ihanganye na byo muri iki gihe, birimo ibibangamira gahunda y’iterambere rirambye, ibijyanye n’ishoramari, ihangwa ry’ibishya n’ubukungu budaheza.
Aliko Dangote ni we wagejeje ijambo ry’ikaze, ku bitabiriye aho yavuze ko hakenewe abayobozi bafite intego kuko batabobetse nta kintu na kimwe twaba cyakubakwa.
Kuri iki Cyumweru hari hateganyijwe ikiganiro cya Perezida Kagame na Aliko Dangote, kigaruka ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, guteza imbere inganda n’ibindi bitadukanye bigira uruhare mu kugeza impinduka nziza ku Banyafurika.
Muri Nyakanga 2025, ubwo bombi bahuriraga mu gikorwa cyo gutaha inyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino izwi nka Zaria Court, Perezida Paul Kagame yashimye Aliko Dangote, kubera imbaraga akomeje gushyira mu guharanira iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Yakomeje avuga ko kimwe mu byo ashima ari igitekerezo cya ‘Africa Renaissance’ cyangwa ‘African Renaissance’ cyongerewe imbaraga n’uyu mukire, agamije guharanira iterambere rya Afurika.
Iki gitekerezo si gishya kuko cyavutse hagati mu kinyejana cya 20 bigizwemo uruhare n’umuhanga mu mateka ukomoka muri Sénégal, Cheikh Anta Diop nyuma kiza kwamamazwa cyane na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo.
Ni igitekerezo cyagutse kigamije guhindura amateka y’Umugabane wa Afurika ukaba ahantu hari iterambere, imibereho myiza, aho kumenyekana nk’ahantu haba urugomo, ruswa n’ubukene.


