Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zigaruriye ibirindiro by’ibyihebe bya Mbau.

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda (RDF Special Forces) ziherekejwe n’iza Mozambique, zigaruriye ibirindiro bya Mbau byari bisigaranywe n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.

Mu birometero nka bitanu utarinjira Mbau, Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zasakiranye n’umutwe w’ibyihebe biri hagati ya 80-100, RDF ibyatsaho ikibatsi cy’umuriro, iby’inkwakuzi biyabangira ingata, ibyagerageje kurwana byicwamo ibisaga 11 ibindi byinshi birakomereka.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukora amateka muri Mozambique, kuko mu gihe gisaga gato ukwezi zigezeyo, zimaze kugaruza hejuru ya 90% by’uduce twose twari twarigaruriwe n’ibi byihebe bivuga ko bigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam.

Cabo Delgado ni imwe mu Ntara zigize Mozambique. Ikubye hafi gatatu u Rwanda, ikaba igizwe ahanini n’amashyamba, ikaba ikungahaye ku mutungo kamere, ku isonga hakaza Gaz icukurwa na Sosiyete y’Abafaransa ya Total

Related posts

Umukomando ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FARDC yafatiwe ku rugamba muri Kibumba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye guhagarika inkunga ku gisirikare cya Misiri.

NDAGIJIMANA Flavien

Misiri: i Luxor havumbuwe umujyi umaze igihe kuruta indi muri Africa.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mbarushimana Fulgence August 21, 2021 at 7:37 PM

Murakoze cyane k’umakuru meza ateguranye ubuhanga n’ubushishozi.

Reply

Leave a Comment