Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

Mu mikino olempike iri kubera mu Buyapani, uwitwa Sifan Hassan mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama yongeye kwerekana ko burya mu buzima ikibazo atari ibyo tunyuramo ahubwo ikibazo ari uburyo tubyitwaramo.

Sifan wahataniraga gusoza ari uwa mbere mu gikundi yari arimo kugirango bimuheshe uburenganzira bwo kujya mu bazahatanira umudari wa zahabu mu gusiganwa metero 1,500 ku maguru mu bari n’abategarugori, yatangiye isiganwa asa naho ari inyuma y’abandi.

 Ibintu byaje kurushaho kujya irudubi ubwo Edina Jebitok ukomoka muri Kenya wari uri imbere ya Sifan Hassan yaje kwitura hasi, maze Sifan akamusitaraho nawe akagwa.

Sifan Hassan yasitaye kuri mugenzi we

Aganira na CNN, Sifan yagize ati: “Twari dusigaje kuzenguruka ikibuga inshuro imwe gusa. Sinzi uko byagenze, gusa nisanze ndi hasi mbona abandi batangiye kunyanikira. Muri njye natekereje ko inzozi zanjye zo kwegukana umudari wa zahabu zirangiriye aha, ariko nibuka imbaraga n’umuhate nakoresheje kugira ngo ngere aho ndi uyu munsi, nsanga bidakwiye kuba imfabusa.”

Amaze guhaguruka, Sifan yongeye kuvuduka maze ashyikira bagenzi be ndetse atangira no kubasiga. Hasigaye gusa amasengonda make ngo isiganwa rirangire, Sifan yashoboye guca ku bari bamusigaye imbere, maze asoza metero 1,500 akoresheje gusa iminota ine irengaho ibice bitanu by’amasegonda.

Nyuma yo kugwa ntibyabujije Hassan kwanikira abo basiganwaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Sifan Hassan ari mu bari buze guhatanira umudari wa zahabu kandi nanone mu gusiganwa metero 5,000 ku maguru mu bari n’abategarugori.

Akanyamuneza nyuma y’insinzi

Related posts

Kajugujugu ebyiri z’Igisirikare cya Uganda zahitanye benshi mu basirikare zari zitwaye.

N. FLAVIEN

Ibyo wamenya kuri drones kabuhariwe za CH-4 ziri gukoreshwa mu ntambara yo muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777