Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga muri 1968 amateka mabi akomeza kwiyandika ku Bwongereza (Amafoto)

Imikino ibaye 34 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Abataliyani idatsindwa. Nyamara iyi ni ya kipe yari yananiwe kubona itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018. Gutsindwa hakiri kare ariko bagashobora kwihagararaho no kwishyura, imvune nyinshi no kumenya gusimbuza, amakosa y’umutoza w’u Bwongereza urwo nirwo ruhererekane rutumye kuri penaliti 3-2 Azzurra yisubiza igikombe cy’u Burayi yaherukaga mu myaka 53 ishize, Abongereza bakiniraga iwabo bagataha amaramasa

Mu gihe u Bwongereza bwari bukinnye ku nshuro ya mbere umukino wa nyuma w’iki gikombe cy’u Burayi kandi bukaba bwakiniraga imbere y’abafana bayo kuri sitade ya Wembley iri mu mujyi wa Londre, abenshi bibwiraga ko ubu noneho amateka agiye guhinduka! Imbere y’ibikomerezwa n’abazwi cyane nka David Bechkam, Igikomangoma William ndetse na Tom Cruise, u Butaliyani bushoboye kwegukana igikombe cyabwo cya.. cy’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’u Burayi.

Gupfusha ubusa amahirwe nicyo cyaranze ikipe y’u Bwongereza kuko ku munota wa kabiri gusa w’umukino, iyi kipe yari yarangije kubona igitego ubwo Luke Shaw yahindukizaga umunyezamu…. W’u Butaliyani. Iki gitego rukumbi Abongereza bagihagazeho kugeza ku ifirimo irangiza igice cya mbere cy’umukino. Iki gitego cya Luke Shaw nicyo cya mbere cyihuse ku mukino wa nyuma wa EURO ni mu gihe kiza ku mwanya wa gatanu mu byabonetse byihuse mu mateka y’iri rushanwa.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gushira amanga no kwihagararaho ku Bataliyani, nyuma yo gushyira igitutu ku ikipe y’umutoza Southgate, Leonardo Bonnuci akaba yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 67.

Igihe cyagenwe cyarangiye gityo, maze amakipe yinjira mu gihe cy’iminota 30 y’inyongera ariko nayo yarangiye nta gitego kibonetse ku mpande zombi. Muri iyi minota kandi itoroheye u Butaliyani na gato, hongeye kugaragaramo kwirangaraho ndetse n’abenshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru bakaba bashyira umutoza w’Abongereza mu majwi, kuko u Butaliyani bwasimbuje abakinnyi 5 b’ingenzi, ariko Southgate agakomeza kwirangaraho.

Imvugo ya kirataha (igikombe) mu rugo ku Bongereza ikaba itaye agaciro. Baracyakomeje gutegereza, dore ko igikombe cyo mu irushanwa rikomeye baheruka ari icy’isi batwaye muri 1966.

Amakosa kandi ya Southagte kuri bamwe bongeye kuyamushinja ubwo mu minota ya nyuma yinjije mu kibuga abakinnyi urebye bakiri bato, akabagerekaho umutwaro wo gutera penaliti. Ingaruka zabaye ko Marcus Rashford, Jadon Sancho ndetse na  Bukayo Saka bazihushije, nuko u Butaliyani bubifashijwemo n’umuzamu wabwo Gianluigi Donnarumma bwegukana igikombe bwaherukaga muri 1968 butsinze Abongereza kuri penaliti 3-2.

Ni inshuro ya kabiri mu mateka y’umukino wa nyuma w’iri rushanwa ko nyiri igikombe aboneka habanje guterwa penaliti, dore ko byaherukaga muri 1976, ubwo Repubulika ya Czechy yatsindaga u Budage bw’Uburengerazuba.  

Umuzamu Gianluigi niwe ntwari y’umunsi
Abongereza bakiniye imbere y’abafana babo 60,000 batashye amaramasa
Abafana bigeze kwigabiza ikibuga

Related posts

Ibintu bitanu byagufasha kugabanya ibiro utiyicishije inzara.

N. FLAVIEN

RURA iraburira abazamura ibiciro bya Gaz kurya bari menge.

N. FLAVIEN

Bukavu: Abaturage barakajwe cyane n’icyemezo cy’Umuyobozi cyo gufunga umupaka wa Rusizi I.

N. FLAVIEN

2 comments

Toussaint 3 July 12, 2021 at 10:09 AM

I love that game

Reply
AMANI July 12, 2021 at 12:05 PM

ABONGEREZA BAZIZE KUBA BARAKINISHISHE ABANA GUSA NAHO ITALY YAKORESHEJE ABAKINNYI BAKUZE BAFITE INARARIBONYE CYANE KANDI BAZI GUKOMERA KU GITEGO BATSINZE CYANE NICYO BARUSHIJE AMAKIPE YOSE BAKINYE IMIKINO YOSE KUKO IYO BAMAZE GUTSINDA UBWO NYINE BAHITA BATANGIRA IMIBARE Y ICYICIRO GIKURKIYHO .

BYARI BIKWIYE KO BAGITWARA RWOSE NTAHABE AMAKIPE AKOMEZA KUCYIHARIRA YONYINE GUSA

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777