Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Mu mujyi wa Goma habyukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babyukiye mu myigaragambyo bagaragaza ko batacyifuza Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki Gihugu, MONUSCO.

Ikinyamakuru Actualite CD, cyanditse ko iyi myigaragambyo yakomerekeyemo abantu benshi, aho bikekwa ko hari n’abapfuye nyuma y’akavuyo, kwirukanka ndetse no gutera bimwe mu bikomeretsa hakiyongeraho n’amasasu.

Bamwe mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo muri uyu mujyi birimo n’ibya CBCA Ndosho, nubwo ngo ubwinshi bwabo bwarenze ubushobozi bw’ibyo bitaro.

Abaturage bigaragambyaga bagaragaje ko ari abaragwa b’intambara Patrice Lumumba yatangije, bashinje MONUSCO ko mu myaka irenga 20 ishize ntacyo yakoze uretse kurebera ubwicanyi bukunze kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni imyigaragambyo yateguwe n’abantu batandukanye barimo abo mu miryango y’abihaye Imana irimo uzwi nka ‘La Foi Naturelle Judaïque Messianique vers les Nations (FNJMN) ndetse na Uwezo Wa Neno n’abo mu mitwe y’abasivile yiswe ‘Wazalendo’ yashyizwe hamwe ngo irwane n’Umutwe wa M23.

Umuyobozi wa FNJMN, Ephraim Bisimwa, uri mu b’imbere bateguye iyo myigaragambyo, agaragaza ko MONUSCO igomba guhambira utwangushye Izuba riva, mu buryo bwo gushyigikira ukwigenga kuzuye kwa RDC na Afurika muri rusange.

Icyakora Meya w’Umujyi wa Goma, Kapend Kamand Faustin we yagaragaje ko ibyo Bisimwa na bagenzi bakoze atari byo, abibutsa ko imyigaragamyo bateguye ihabanye n’amategeko ari nayo mpamvu itemewe.

Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume N’Djike Kaiko yavuze ko Igihugu cye gifite umushotoranyi ubangamiye umutekano wacyo ari na we uri guteza ibyo bibazo byose.

Yagize ati: “Abantu bari gukoreshwa mu guteza umutekano muke. Ingabo zacu zagombaga gutabara kinyamwuga.”

Bijyanye n’uku kutishimira MONUSCO kw’abaturage ba DRCongo, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, aherutse gutangaza ko guhera mu Ugushyingo 2023 izi ngabo zizatangira guhambira utwangushye zikava muri iki Gihugu.

Leta ya DrCongo yo mu kwerekana ko ishobora kwirindira umutekano iherutse kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya ibihumbi 12 bari guhabwa imyitozo muri bice bya Kamina mu gihe abandi nk’abo bari gutorezwa i Kitona bakiyongera ku bandi 7000 bari gutorezwa i Likasi mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’Igihugu.

Bivugwa ko aba basirikare bashya ndetse banaguriwe ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ari abakomando bazifashishwa mu kurandura M23 n’abayifasha bose bikunze kuvugwa ko ari u Rwanda na Uganda n’ubwo nabyo bitahwemye kubihakana.

Related posts

Iraq: Papa Francis yasuye uduce twahoze turi mu maboko y’umutwe wa Islamic State [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Perezida Félix Tshisekedi yagize ububasha busesuye muri guverinoma nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment