Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Kuss Sepp yegukanye agace ka 15 (Video)

Mu isiganwa Tour de France, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, Kuss Sepp yegukanye agace ka 15, Tadej Pogacar akomeza kongera amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Mu isiganwa Tour de France, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 bakinaga agace ka 15. Ni agace kakinwe abasigwanwa bagera ku 149 bahaguruka Ciret berekeza Andore-La-vieille. Ni urugendo rureshya na kilometero 191 na metero 300 (191.3KM)

Aka gace kegukanwe n’umunyamerika Kuss Sepp ukinira Jumbo Visma, akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha 5, iminota 12 n’amasegonda 2 (05h12’02”). Akaba ari nako gace ka mbere yegukanye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Ubwo yari abajijwe ku marangamutima ye ku bw’ibyo amaze kugeraho, Kuss Sepp w’imyaka 26 yagize ati “Ndumva nta byinshi numva nabivugaho, ndanezerewe cyane. Ndabizi iki ni kimwe mubyo nari ntegereje muri iri rushanwa. Ejo hashize umukunzi wanjye yaje aho twari ankomera amashyi. Ababyeyi banjye basubiye mu rugo batabonye aho nitwara  neza. Gusa ndabizi bari baje kunshyigikira kandi bari kumwe nanjye.”

Umwanya wa kabiri wegukanwe n’umunya-Espagne Alejandro Vervede wa Movistar warushijwe n’uwa mbere igihe kingana n’amasegonda 23 (+23secs) naho ku mwanya wa gatatu haza umuholandi Wout Poels wa Bahrain Victorious, we akaba yarushijwe n’uwambere igihe kingana n’umunota 1 n’amasegonda 15 (+1’15”)

Ku rutonde rusange, Tadej Pogacar wa UAE Team Emirates arayoboye kuko amaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 52 iminota 27 n’amasegonda 12 (62H07’18’’) , mugihe Rigoberto Uran (wa EF Education Nippo) umukurikira arushwa n’uwambere igihe kingana n’iminota 5 n’amasegonda 18 (+5’18”), naho ku mwanya wa gatatu hakaza Jonas Vingegaard wa Jumbo Visma n’uwambere igihe kingana n’iminota 5 n’amasegonda 32 (+5’32’’).

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, abasiganwa bararuhukira mu mugi wa Andorre ku rugagabano n’igihugu cya Espagne  bitegura icyiciro cya 3 cy’iri rushanwa gisigaje iminsi 6 ngo nyiri umudari abonoke.

Related posts

Umugani w’ubushwiriri bwashiriye ku icumu bitewe no kubura ubwenge.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubukuye ibiganiro bya buri cyumweru agirana n’imbaga y’abemera imbona nkubone

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment