Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Umukino w’amateka wakinwe iminsi ibiri, Mukura VS ihagarika APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa.

Ikipe yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Mukura Victory Sport, ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Nyarugabo Moïse, yabashije guhagarika agahigo k’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ko kumara imikino 50 idatsindwa.

Ni umukino w’amateka kuko uretse gukuraho ako gahigo, ushatse watebya ukavuga ko ari umukino ‘wakinwe iminsi ibiri‘ kuko bitewe n’imvura, igice cya mbere cyakinwe ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, mu gihe igice cya kabiri cyakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022. Ushatse ukaba wanongeraho ko ‘wakinwe mu mezi abiri‘ kuko igice cya mbere cyakinwe muri Mutarama, icya kabiri kigakinwa muri Gashyantare.

Ku munsi wawo wa mbere, Mukura VS yaje ishaka ibitego maze biranayihira, ku munota wa 31 ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Nyarugabo Moïse, ibasha kubona igitego, ari nacyo bararanye bitewe n’uko imvura yabaye nshinshi mu Mujyi wa Kigali bikaba ngombwa ko usubikwa.

Ku munsi wawo wa Kabiri, byabaye ngombwa ko hakinwa igice cya kabiri kuko icya mbere cyo cyari cyarangiye. APR FC yaje ishaka ibitego kugirango irebe ko yakwishyura. Gusa byabaye iby’ubusa kuko Mukura VS yakomeje gucana umuriro, maze iminota 45 yari isigaye irangira ari ubusa ku busa ariko kuko Mukura VS yari yizigamye igitego ibona amanota atatu ityo iba ikuyeho agahigo ka APR FC ko gukomeza umuvuduko idatsindwa.

Umuyobozi wa APR FC/Photo Internet.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko kuba ikipe ya APR FC yarashoboye gukotana ikaba yari imaze imikino 50 idatsindwa, ari ubutumwa ubuyobozi bwashakaga guha abanyarwanda ko abakinnyi b’abanyarwanda bashoboye.

Yagize ati: “Ntiduteze guhindura politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda”.

APR FC yaherukaga gutsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda, tariki 25 Gicurasi 2019, ubwo yatsindwaga na Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi, ibitego 2-1.

Amakipe yombi yashakaga intsinzi/Photo Igihe.
Mukura VS / Photo Igihe.
APR FC mu myambaro igaragaza imikino 50 bari bamaze badatsindwa /Photo Internet.
Umutoza Adil wa APR FC wari washyushye umutwe yashimiye Mukura ubwo yari imaze kumukoma mu nkokora/ Photo Igihe.
Afande Mubarakh Muganga yerekana imikino 50 bari bamaze badatsindwa/Photo Internet.

Related posts

Gatsibo: Umukozi wa Koperative Umwalimu SACCO arakekwaho kwiba Miliyoni 37Frw.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarokokeye mu cyahoze ari Komini Kinigi bemeza ko indege ya Habyarimana ari urwitwazo.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame na Madamu bishimanye na Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment