Ikipe yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Mukura Victory Sport, ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Nyarugabo Moïse, yabashije guhagarika agahigo k’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ko kumara imikino 50 idatsindwa.
Ni umukino w’amateka kuko uretse gukuraho ako gahigo, ushatse watebya ukavuga ko ari umukino ‘wakinwe iminsi ibiri‘ kuko bitewe n’imvura, igice cya mbere cyakinwe ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, mu gihe igice cya kabiri cyakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022. Ushatse ukaba wanongeraho ko ‘wakinwe mu mezi abiri‘ kuko igice cya mbere cyakinwe muri Mutarama, icya kabiri kigakinwa muri Gashyantare.
Ku munsi wawo wa mbere, Mukura VS yaje ishaka ibitego maze biranayihira, ku munota wa 31 ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Nyarugabo Moïse, ibasha kubona igitego, ari nacyo bararanye bitewe n’uko imvura yabaye nshinshi mu Mujyi wa Kigali bikaba ngombwa ko usubikwa.
Ku munsi wawo wa Kabiri, byabaye ngombwa ko hakinwa igice cya kabiri kuko icya mbere cyo cyari cyarangiye. APR FC yaje ishaka ibitego kugirango irebe ko yakwishyura. Gusa byabaye iby’ubusa kuko Mukura VS yakomeje gucana umuriro, maze iminota 45 yari isigaye irangira ari ubusa ku busa ariko kuko Mukura VS yari yizigamye igitego ibona amanota atatu ityo iba ikuyeho agahigo ka APR FC ko gukomeza umuvuduko idatsindwa.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739240990.jpg)
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko kuba ikipe ya APR FC yarashoboye gukotana ikaba yari imaze imikino 50 idatsindwa, ari ubutumwa ubuyobozi bwashakaga guha abanyarwanda ko abakinnyi b’abanyarwanda bashoboye.
Yagize ati: “Ntiduteze guhindura politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda”.
APR FC yaherukaga gutsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda, tariki 25 Gicurasi 2019, ubwo yatsindwaga na Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi, ibitego 2-1.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739034384.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739018816.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739332722.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739029281.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/02/FB_IMG_1643739125725.jpg)