Amizero
Politike

U Rwanda rwitabiriye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri muri G20

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yageze mu mujyi wa Matera uherereye mu majyepfo y’u Butaliyani aho agiye kwitabira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20  bya mbere bikize ku isi.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri Biruta ihuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bikize cyane ku isi, aho iri kubera rimwe m’inama y’abaminisitiri bafite iterambere mu nshingano zabo muri ibyo bihugu. Kimwe kandi n’inama y’Abaminisitiri b’ubukungu muri ibyo bihugu izaba tariki ya 9 Nyakanga ndetse n’iya ba Minsitiri b’ubuzima iteganijwe muri Nzeri, izi nama z’Abaminisitiri zigamije gutegura inama y’abakuru b’ibihugu 20 bikize ku isi iteganijwe kuzaba mu Ukwakira uyu mwaka.

U Rwanda rwabonye ubutumire bwo kwitabira iyi nama kuko arirwo ruyoboye Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), kuva muri Gashyantare 2020.

Kuri uyu munsi wa mbere w’iyi nama, abayitabiriye baganiriye cyane ku bufanye bw’abatuye isi mu kurwanya ibyorezo nka covid 19 ndetse n’imihindagurikire y’ikirere. Iyi nama ya mbere ya G20 ibaye imbona nkubone kuva icyorezo cya COVID -19 cyakwaduka, irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho abayitabiriye bazagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP) ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye  rishinzwe gukusanya ibyifashishwa mu bihe bidasanzwe by’ibiza.

G20 igizwe n’ibihugu 19 aribyo: Argentina, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubudage, Ubufaransa, Ubuhinde, Indonesia, Ubutaliyani, Ubuyapani, Mexique, Uburusiya, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turukiya, Ubwongeraza na Leta zunze Ubumwe z’Ameriaka. Kuri ibi bihugu haniyongeraho kandi umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Bamwe mu baminisitiri b’ibihugu nka Brezil, u Bushinwa na Australia bahisemo gukurikirana iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni mu gihe ibihugu nka Koreya y’Epfo n’Uburusiya byo byohereje ba Minisitiri bungirije.

 G20 iyobowe n’u Butaliyani kuva muri 2020 yihariye 70% y’ubucuruzi bukorerwa ku isi ndetse na 60% y’abaturage batuye isi.

Related posts

Rwabuze gica hagati ya FARDC na EACRF ku bugenzuzi bwa Sake! Ni nde uhagenzura nyuma yo kurekurwa na M23?

N. FLAVIEN

DR Congo: Nyuma ya Bunagana, M23 yigaruriye undi mupaka wa Kitagoma ihamagarira abahunze gutaha.

N. FLAVIEN

Izindi ngabo za Kenya zo mu mutwe kabuhariwe zageze i Goma zije kurwanya M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777