Amizero
COVID 19

Ingamba zo kwirinda COVID-19 zakajijwe nyuma y’ubwiyongere budasanzwe bw’abari kwandura

Ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena, Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga hagamijwe kumenyekanisha ingamba n’amabwiriza mashya byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma yaho bigaragariye ko imibare y’abandura iri kuzamuka ku buryo bukabije.

Minisitiri w’intebe yongeye kwibutsa Abanyarwanda muri rusange ko iyo hashyizweho ingamba gutya ikiba kigenderewe ari ukwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, atari uko leta iba igendereye gukandamiza abaturage. Yagize ati: “Ubutumwa turi gutanga kuva icyorezo cyatangira, ni ukubwira Abanyarwanda ko kurwanya icyorezo twese tubifatanya. Ntabwo ari amabwiriza ya Leta iha abaturage ngo bayubahirize. Na Leta nayo igizwe n’abaturage. Twese turi abaturarwanda, turi Abanyarwanda tuyubahiriza kimwe.”

Amabwiriza yavuguruwe: uturere umunani n’umujyi wa Kigali byashyiriweho umwihariko

Amabwiriza mashya agena ko mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana ndetse no mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Muri utwo turere kandi amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, inama birabujijwe. Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Muri utu turere kandi amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.

Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Abanyarwanda barasabwa gushyira hamwe mu kurwanya COVID-19

Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente yasabye Abanyarwanda gusenyera umugozi umwe no guhuriza hamwe imbaraga mu guhashya iki cyorezo. Yihanangirije kandi abantu bakomeje kurenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 barimo abakomeza kwitabira ibirori rwihishwa, abamenya ko bandura bagakomeza gusabana n’abandi, gukora ingendo n’ibindi.

Yagize ati: “Turimo kugenda tubona abantu banduza abandi babishaka. Ingero zirahari, aho umuntu bamubwira ngo urarwaye jya mu rugo wicare, ejo bakamubona muri taxi atwaye abantu. Tugufata nk’umuntu uri gutera abandi bantu uburwayi ubishaka…

Minisitiri w’intebe yasabye buri wese kumenya ko agomba kwirinda akanarinda na bagenzi be.

Ibiciro byo kwipimisha COVID-19 bigiye kugabanywa

Minisiteri y’ubuzima iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibiciro byo kwipimisha COVID-19 bigabanuke, aho biteganijwe ko byava ku giciro bisanzweho cya 10,000 Rwf bikagera kuri 5,000 Rwf.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko imanuka ry’ibiciro byo kwipimisha COVID-19 ku buryo bwihuse rigiye kubaho biturutse ku kwiyongera kw’abemerewe gukora ibikoresho byo gupimisha. Yagize ati: “Iki giciro gishyirwaho bwa mbere twari dufite umufatanyabikorwa umwe gusa ushoboye kandi wemerewe gukora ibyifashishwa mu gupima COVID-19, ariko ubu bageze kuri 5.”

Ibi bije kandi mu gihe hari abavugaga ko ibiciro byo kwipimisha COVID-19 biri hejuru, bakanavuga ko ariyo mpamvu kwipimisha bidakorwa n’ubonetse wese.

Hakuweho impungenge ku banyeshuri bazakora ibizamini bya Leta

Minisitiri w’intebe yanakomoje kandi ku banyesuri biga mu mashuri yafunzwe, aho yabamaze impungenge akanabizeza ko Minisiteri y’Uburezi izashyiraho amabwiriza agamije kubafasha.

Ati “Nkamara abantu impungenge ko iyo twafashe imyanzuro ntabwo twibagirwa uruhande rumwe ngo tuvuge ngo amashuri arafunze twirengagije ko ababyeyi bafite abana bafite ibizamini. Ngira ngo murebye itangazo twasohoye turavuga ko amashuri afunze ko ariko Minisiteri y’Uburezi iri buze kwita ku bana bari bafite ibizamini bya Leta bizakorwa muri uko kwezi kwa Karindwi bakagenerwa umwihariko wabo nta mpungenge bagira Minisiteri y’uburezi irabitaho mu mashuri aho bajyaga barara n’abajyagayo ku munsi.”

“Ariko nagira ngo mbizeze ko nta mwana uzahomba ikizamini cye. Turi Leta ireberera abaturage rero nta mwana uzahomba ikizamini cye.”

Ku bufatanye kandi bwa Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Polisi, abanyeshuri bazataha bava ku mashuri basubira mu rugo bazafashwa mu ngendo.

Ingamba n’amabwiriza mashya bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021.

Related posts

US: Hagiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu gushaka inkomoko ya COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Canada: Mu gukingirwa Covid 19 kuri dose ya kabiri ushobora gufata urukingo rutandukanye n’urwo wafashe kuri dose ya mbere.

NDAGIJIMANA Flavien

Kamonyi: Mudugudu yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment