Amizero
Imyidagaduro

Wizkid yizihije imyaka icumi amaze asohoye album ye ya mbere mu buryo budasanzwe

Nubwo afite imyaka 30 ariko wamukekera kugira makumyabiri: amadarubindi y’izuba, imikufi haba ku maboko no mu ijosi, imyambaro y’amabara ashashagirana… Wizkid asa naho ntacyo yahindutseho mu myaka icumi ishize ubwo yashyiraga hanze umuzingo we wa mbere (album) yahaye izina ryasaga naho ririmo ubuhanuzi rya “Superstar.”

Mu bijya gusa n’umwihariko w’abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria aho Wizkid akomoka bakunze kwikorera ibikorwa bisa no kwishakira abafana, uyu muhanzi mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize asohoye album ye ya mbere, yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube aho akurikirwa n’abantu miliyoni imwe n’ibihumbi maganinani urukurikirane rw’amashusho rugaragaza ubuzima yanyuzemo kugera aho ageze ubu. Urwo rukurikirane rw’amashusho ruri mu biganiro icumi, harimo ahagaragara uyu muhanzi ku giti cye, ibiganiro n’abandi bahanzi b’inshuti ze, abajyanama be n’abandi. Uru rukurikirane rw’amashusho kandi Wizkid yaruhaye izina rya A superstar made in Lagos. Ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari icyamamare cyakomotse I Lagos.

Aya mashusho asa naho arata ibigwi n’ibirindiro bya Wizkid yatunganijwe n’imwe mu mazu atunganya amashusho ikomeye muri Nigeria, izwi ku izina rya JM Films. Iyi isanzwe ikora amashusho y’abahanzi bakomeye nka Mr Eazy, Burna Boy n’abandi.

Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho

Nubwo Wizkid afite inzu mu mujyi wa Londre mu Bwongereza ndetse n’indi I Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu muhanzi yagaragaje urukundo afitiye umujyi avukamo wa Lagos. Yanagarutse kandi ku kamaro k’umuryango aho yagize ati: “Nta kiruta umuryango.” Gusa ariko Wizkid atungwa agatoki ko mu mizo ya mbere agitangira umuziki ubwo yari afite imyaka 21 yateye inda umukobwa uzwi ku mazi ya Sola Ogudugu yarangiza akamwihakana

Mu gutangira ntibyari byoroshye

Muri uru rukurikirane rw’amashhhuso, Wizkid agaruka ku ntangiriro ze muri muzika. Yagize ati: “Nabaga ndi kuri situdiyo buri munsi, yewe niyo nta gahunda babaga bampaye y’uko ndi bukore.”

Yanashimiye kandi Banky W, nyiri nzu itunganya umuziki ya EME kuko ariwe wa mbere wamusinyishije amasezerano akanamufasha gutunganya album ye ya mbere ya “Superstar”. Gusa ariko Wendy B ntibakoranye igihe, kuko Wizkid yaje kwishingira iye nzu ireberera abahanzi yahaye izina rya StarBoy Entertainment, bigatuma ashwana cyane na Banky W banateranye amagambo kuri Twitter.

Ku rundi ruhande ariko baje kwiyunga, dore ko na Banky W agaragara muri ayo mashusho. Banky W yagize ati: “wasangaga Wizkid yategerereje kuri studio, ari kwinginga ngo bamuhe gusa iminota byibuze icumi, dore ko nta bushobozi yari afite bwo kubasha kwiyishyurira ngo akore yisanzuye.

Uretse kandi abahanzi bo muri Nigeria bagaragara muri izi video, harimo n’abandi bantu batandukanye b’ibyamamare, nk’umuteramakofi Anthony Joshua n’abandi.

Nubwo aya mashusho avuga ku rugendo rwe muri muzika kuva yakora album ye ya mbere arimo ibyo umuntu yakwita gukabya, ariko nta no gushidikanya ko Wizkid ari umwe mu bahanzi bakunzwe haba muri Nigeria, Afrika detse n’ahandi henshi ku isi.

Related posts

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo by’imbaturamugabo i Bujumbura

N. FLAVIEN

Kigali: Ifoto y’umuhanzi Jay Polly yari yashushanyijwe ku muhanda yasibwe n’abarimo Gitifu.

N. FLAVIEN

Biravugwa ko Miss Mwiseneza Josiane yaba atwite. [AMAFOTO]

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777