Amizero
Ubutabera

Ibyo wamenya ku bihano bitegereje uwishe George Floyd

Amezi ashize ari cumi n’atatu uwitwa Derek Chauvin umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minneapolis, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika apfukamye ku gakanu k’umwirabura wari uzwi ku mazina ya George Floyd mu gihe kirenga gato iminota icyenda bikamuviramo kubura umwuka no gupfa.   

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica George Floyd abigambiriye mu rubanza yaburanye tariki ya 20 Mata uyu mwaka, ku munsi w’ejo tariki 25 Kamena nibwo Derek Chauvin azasomerwa urubanza, akamenya ikimutegereje. Uru rubanza rwavuzweho byinshi cyane nyuma yuko byari bimaze kugaragara cyane ko ikibazo cy’irondaruhu kimaze gufata indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ku buryo bwihariye aho abapolisi b’abazungu bahohotera cyane abirabura.

Ugendeye rero ku mategeko akurikizwa muri Leta ya Minneapolis, ukanongeraho ko Derek Chauvin nta bindi byaha yari yarigeze akora ngo ajyanwe mu butabera, uyu mugabo yagakwiye gufungwa hagati y’imyaka 10 na 15.

Gusa ariko nanone, mu rubanza rwa Derek Chauvin hiyongeraho impamvu eshhatu nkomezacyaha zishobora kuzatuma ahabwa igihano kisumbuye ku cyo yakagombye guhabwa: kuba yarakoresheje ubugome ndengakamere mu kwica George Floyd, kuba yarakoreseje nabi ububasha ahabwa n’amategeko nk’umupolisi, ndetse no kuba yarakoreye icyaha imbere y’abana batari bageza ku myaka y’ubukure.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umucamanza ukurikiranye iki kirego yari yasabye uwunganira Derek Chauvin ndetse n’ubushinjacyaha ko bombi batanga ibitekerezo ku gihano bumva gikwiye guhabwa Derek Chauvin. Abunganira Derek Chauvin bakaba baravuze ko bumva ko akwiye kurekurwa agafungishwa ijisho gusa, kuko ngo igihe amaze muri gereza gihagije. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabye ko yafungwa imyaka 30.

Nekima Levy Armostrong, umwe mu bayobozi b’urusisiro Georgge Floyd yari atuyemo akaba n’impirimbanyi yo guharanira ko uwishe George Floyd yahanwa uko bikwiye yabwiye Aljazeera ko asanga ri ngombwa ko Derek Chauvin ahanwa ku buryo bwihanukiriye. Yagize ati: “ubundi bitera agahinda iyo urebye abirabura bafunzwe bakatiwe imyaka 25 kubera ko babasanze bari kunywa ibiyobyabwenge ariko ntawe banduranijeho. Iyo ugereranije ibihano bahawe n’igihano Derek Chauvin ashobora guhabwa, uhita ubona ko muri iki gihugu hari ubutabera bw’amaharagutatu: ubutabera buhabwa abazungu, ubutabera buhabwa abirabura ndetse n’ubutabera buhabwa abapolisi.

Mbere yuko kandi Derek Chauvin abwirwa igihano ahawe, abo mu muryango ndetse n’inshuti za hafi  za George Floyd bazabanza guhabwa umwanya wo kubwira umucamanza icyuho n’ingaruka bagizweho n’urupfu rwa George Floyd.

Peter Cahill, umucamanza uri gukurikirana uru rubanza afite uburambe muri aka kazi bw’imyaka 14, akaba ahurizwaho na benshi kudakoreshha amarangamutima.

Related posts

Musanze: Umukozi w’Akarere wahinduye urwibutso ahabikwa ibikoresho yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Manirafasha Jean de la Paix wari Visi Meya wa Burera yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice azira ruswa n’ibindi.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubyeyi arasaba indishyi ya Miliyoni y’Amadorali ya Amerika kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa we.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment