Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Niger: Abashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu bakubiswe inshuro.

Ingabo zirinda umukuru w’igihugu zaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger, nyuma y’urusaku rw’imbunda rwumvikanye i Niamey mu gitondo kare ku wa gatatu.

Urusaku rw’imbunda zirimo iziremereye rwumvikanye ahagana saa cyenda z’igitondo ku isaha yaho mu gace karimo ibiro by’umukuru w’igihugu, ruhagarara hashije iminota 15.

Umunyamakuru wa BBC muri ako karere avuga ko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko hari “abasirikare batawe muri yombi” nyuma yo “kugerageza guhirika ubutegetsi”.

Nta mutegetsi muri leta uremeza ibyabaye mu gihe habura amasaha atageze kuri 48 ngo Mohamed Bazoum, Perezida mushya watowe, arahire.

Imyigaragambyo y’abatavugarumwe n’ubutegetsi yari iteganyijwe ku wa gatatu abategetsi bayihagaritse.

Biravugwa ko uwari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo ari umusirikare w’ipeti rya kapiteni.

Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’ubushyamirane bwa politiki byariyongereye muri Niger kuva mu kwezi kwa kabiri Bazoum yatorwa.

Mahamane Ousmane wigeze kuba Perezida ari nawe bari bahatanye cyane agatsindwa, yamaganye ibyavuye mu matora.

Niger yagiye irangwa n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi gikunze kwibasirwa n’ibitero bigwamo abantu bikorwa n’imitwe y’abahezanguni biyitirira Islam.

Mohamed Bazoum azarahira ku wa Gatanu/Photo Internet.
Urusaku rw’imbunda nini rwumvikanye mu mujyi wa Niamey/Photo Internet.

Related posts

Perezida Kagame avuga ko umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo.

N. FLAVIEN

Breaking News: Ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

N. FLAVIEN

Perezida Museveni yazamuye Muhoozi Kainerugaba ku ipeti rya Général.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777