Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mata 2021 mu Karere ka Musanze hatangijwe gahunda yiswe “IRONDO RY’ISUKU”, ikaba yitezweho gutuma koko umuco w’isuku urushaho gushinga imizi muri aka Karere kagendwa na ba mukerarugendo benshi basura Parike y’Igihugu y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga bigatatse.
Mu murenge wa Nyange, Akagari ka Mwumba, ahatangirijwe iyi gahunda, umuyobozi w’Akarere madame NUWUMUREMYI Jeanine wari umushyitsi mukuru, yashimye abaturage b’Akarere ayoboye ku kuntu bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza isuku ababwirako nta suku ubuzima bujya mu kaga. Yagize ati: “Isuku ni isoko y’ubuzima bityo ikaba igomba guhoraho. Rero ‘IRONDO RY’ISUKU’ rije kunganira izindi gahunda z’isuku zari zisanzwe hirya no hino mu Mirenge, Utugari n’Imidugudu. Ibi bikaba ari mu rwego rwo kurushaho gutsimbataza isuku ikaba umuco wacu kuko nta suku ubuzima bwacu burya buba buri mu kaga gakomeye”.
Kugira ngo iyi ntego izagerweho nta nkomyi, buri Murenge washyizwemo itsinda ry’Abakorerabushake 15, batowe n’abaturage bagenzi babo, nyuma bahabwa amahugurwa nk’abahwituzi, banashakirwa umwambaro(uniform) uzajya ubaranga, wagaragajwe kuri uyu munsi ukanambikwa abo muri uyu Murenge wa Nyange.
Uretse gahunda yiswe ‘IRONDO RY’ISUKU’, Akarere ka Musanze gasanganwe indi gahunda yiswe ‘IGITONDO CY’ISUKU’ isanzwe mu Mirenge yose igize aka Karere, aho buri wa Gatatu hakorwa ibikorwa by’isuku hirya no hino mu Midugudu hagatangwa ubutumwa bushishikariza abantu kumva ko Isuku aho baba, ku mubiri no ku myambaro ari ingenzi.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kihariye byinshi mu bikorwa bisurwa na ba mukerarugendo, ahanini bitewe n’Umujyi wa Musanze ufatwa nk’uwa kabiri kuri Kigali n’amahoteri agezweho yubatswe mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni kenshi aka Karere kagiye kanengwa kubera umwanda, ndetse kugeza n’aho Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame nawe ubwe yiboneye abaturage bagenda hirya no hino muri aka Karere bambaye imyenda yahindutse umukara kandi yari umweru. Kuri ibi kandi hiyongeraho abanyamahanga basura ingagi umunsi ku munsi, bagakoresha umuhanda Musanze-Kinigi unyura mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve, Nyange na Kinigi aho bagenda bafotora, bikaba bisaba ko abaturage bahorana isuku bitari uko basurwa cyane gusa, hhagamijwe ko banabigira umuco bikabafasha kugira ubuzima buzira umuze kuko ‘isuku ari isoko y’ubuzima’.
AMAFOTO:




