Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

‘Kanazi Talent Kids’ yafashije umuhanzi Jef King mu mashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro’ [VIDEO]

Umuhanzi Jef King uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, umenyerewe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili, kuri ubu yakoze indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Jef King yifashishije Kanazi Talent Kids igizwe n’abana bamaze iminsi bigaragaza cyane kuri YouTube.

Mu kiganiro Jef King yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru yatangaje ko yakoze iyi ndirimbo agira ngo yibutse abanyarwanda ko Imana ikeneye guhabwa icyubahiro cyayo kandi igikwiriye. Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yagatumye umuntu uzi ko afite ubuzima buzima, umuntu ubayeho neza, adashima Imana kuko ari byose. Yasobanuye ko kuririmba ikinyarwanda agiye kubikora cyane kuko ari ururimi akunda kandi yiyumvamo.

Umuhanzi JEF KING/Photo Internet

Yagize ati: “Icyubahiro ni icy’Imana, Imana niyo nyambere iyo bigeze mu gutanga icyubahiro, rero kuri njye natekereje ko hari abantu benshi babikerensa wenda bitewe no kutabiha agaciro bikwiriye cyangwa se kutabizirikana kandi nyamara imirimo y’Imana igaragarira hose. Njya gukora iyi ndirimbo ‘Icyubahiro’ nari mfite mu mutwe gahunda yo kwibutsa abatuye isi, abanyarwanda by’umwihariko, gutekereza ku byiza Imana ikora noneho twese tukajya twibuka gutanga ishimwe ryacu kuri yo. Ntabwo ngiye kudohoka mu kuririmba ikinyarwanda kuko ni ururimi nkunda, n’ubwo ndi hano muri Amerika ariko nzi ko Abanyarwanda bakeneye ubutumwa bwanjye niyo mpamvu rero kudohoka mu kuririmba ikinyarwanda ntazigera mbikora, kandi nzi neza ko Imana inshyigikiye”.

REBA VIDEO Y’IYI NDIRIMBO:

Related posts

Urushize cyera ruhinyuza intwari: Tanzania yemeye kwinjira muri gahunda ya COVAX

NDAGIJIMANA Flavien

Afghanistan: Umurwa mukuru Kabul wari usigaye wafashwe n’aba Taliban, babyina intsinzi ko basubiye ku butegetsi.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Abo muri Komite ya Karuranga mu butabera; UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment