Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahigiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) mu Karere ka Musanze rukomeje ibikorwa by’ubutore rukora umunsi ku munsi rudategereje igihembo, ahubwo rutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu cyarwibarutse. Kuri ibi bikorwa, rukaba rwemezako rwongeraho kurwana inkundura mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.

Mu bikorwa basanzwe bakora byo gutanga umusanzu mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, bongeraho n’ibindi bisaba amaboko kuko ngo bahigiye gukoresha imbaraga zabo batizigamye nk’uko twabitangarijwe na bamwe muri bo mu gikorwa cy’umuganda bakoze kuri uyu wa mbere tariki 29 Werurwe  2021. Uyu muganda wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, wibanze ku gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu Karere ka Musanze nk’urwa Muhoza, Kinigi na Busogo.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze bwana Robert Byiringiro avugako umusanzu wabo utagarukira gusa ku guhangana na coronavirus, ko ahubwo no mu bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanze ari ngombwa ko bakomeza gutanga umusanzu. Yagize ati: “Urubyiruko twiyemeje gukomeza guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi duharanira ko baruhukira ahantu hasa neza tunongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose n’uburyo bwose yaba irimo. Ibi tukazabigeraho mu bufatanye dusanganwe no gukoresha ubwenge n’ikoranabuhanga tuvoma ku rwa Gasabo rwatwibarutse rukaba rukomeje kuturera tujya ejuru”.

Ibikorwa nk’ibi birakomeje mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi yaba mu Karere, Imirenge n’Utugari ku bufatanye n’Urugaga rw’urubyiruko mu Ntara ndetse bakomeza gutahiriza umugozi umwe nk’urubyiruko rw’igihugu cyose. Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye mu mwaka wa 2013, kuri ubu rufite abanyamuryango barenga ibihumbi magana atatu (300,000) hirya no hino mu gihugu.

Urubyiruko rumaze gukora umuganda ku rwibutso rwa Kinigi rwunamiye abaruruhukiyemo/Photo Social media
Urubyiruko rwakoze isuku ku rwibutso rwa Muhoza/Photo Social media
Robert Byiringiro(uwambaye umupira w’ubururu ufite isuka) aganira n’abandi bayobozi/Photo Social media
Bari bambaye umwambaro ubaranga ndetse n’udupfukamunwa/Photo Social media.

Related posts

Afurika y’Epfo: Ifungwa rya Jacob Zuma wigeze kuyobora iki gihugu ryateye akaduruvayo

Shyaka Josbert

Tanzania: Ababikira 60 n’abapadiri barenga 25 bamaze gupfa mu mezi abiri, harakekwa COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment