Ahagana mu ma saa cyenda n’igice (15h30) kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ndende ya Gorilla Investment Company/GOICO yakoreragamo isoko rikuru rya Musanze ndetse n’ibindi bikorwa binini nka banki, amaguriro manini n’ibindi, irashya irakongoka.
Ubwo iyi nkongi yatangiraga, ngo abaturage babonaga ari ibintu byoroshye ndetse bakumva bihita birangira. Ngo uku kutabiha uburemere akaba ari nabyo bakeka byabaye ku nzego zishinzwe kuzimya, nazo ngo zaba zaketse ko byoroheje zikaza kwisanga umuriro wakwiriye hose ndetse ufite ubukana budasanzwe, ibyatumye ibikorwa byo kuzimya bikomeza ijoro ryose ndetse bikaba bigeze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru bigikomeje aho ubona ko umuriro ukigaragara muri iyi nyubako nk’uko twabitangarijwe n’abaturage.
Uwitwa Nshimiye yagize ati: “Kugeza muri iki gitondo Polisi iracyarwana no kuzimya uyu muriro n’ubwo ubona ko ntacyo baramira. Ni byo umuriro wagabanutse, ariko ibishya byose byabaye umuyonga kugera no ku bikuta by’iyi nyubako. Mu by’ukuri hafashwe turimo, ubwo hari umuntu wasudiraga hejuru muri gatanu, tubanza kugirango biroroshye, bihita bifata imyenda, gatanu hafi ya yose irafatwa, ubwo turi aho gusa dutabaza, biza kuba bibi ubwo byamanukaga ku nzamuzo (lift) bikagera muri rimwe.”
Akomeza agira ati: “Kubera icyo nakwita gushingera aho gutabara, twisanze umuriro wabaye mwinshi noneho uhera kuri bodaboda n’imyenda byo muri rimwe, uzamukana imbaraga utwika muri kabiri, gatatu na kane ari nabyo byatumye isoko ryose rifatwa. Polisi yari ihari ariko ubushobozi bwabo bwari bucye ugereranyije n’ubukana bw’umuriro.”
Mugenzi we witwa Angélique na we yunze mu rye, avuga ko bikiba polisi yahageze itangira kubuza abantu kwinjira, ndetse ngo haza na kizimyamwoto imwe ariko ngo ntacyo yari gukora kuko umuriro wari muri gatanu aho itari kugeza amazi, ibyasabaga ubufasha bwisumbuye nk’indege cyangwa se za modoka zizimya inyubako ndende ariko ngo bisaba ko ziva i Kigali.
Ubuyobozi bwa GOICO ku isonga mu bashyirwa mu majwi
Aba baturage mu gahinda kenshi, bavuga ko bitumvikana na gato ukuntu inyubako nk’iyi ndende ndetse iri no mu masoko ya mbere mu Rwanda ibaho nta buryo bwo kuzimya inkongi, ibizwi nka “Fire Hydrant” mu ndimi z’amahanga. Ngo ubwo umuriro wari ukiri muri gatanu bagerageje gufungura imipira ngo bizimirize ubwabo, basanga nta mazi aheruka muri iyi mipira, ibyo bavuga ko ari ubuyobozi bwabo bubi ahubwo bushyira imbere kubakuramo amafaranga gusa.
Uretse ikibazo cya system yo kuzimya inkongi y’isoko idakora, bagarutse ku kajagari gakabije ndetse n’ubucucike bukabije kuko ngo utapfa kumenya umubare w’abacururizaga muri iri soko. Batanze urugero ko n’intandaro y’iyi nkongi ari abasudiraga hejuru bubaka. Bongeyeho ko no hasi muri Parikingi (parking) hari harubatswe hose, ngo ibyanabaye imbogamizi kuri Polisi kuko ngo iyo haza kuba hakiri umwanya, imodoka izimya yari kuhanyura ikazimya byoroshye umuriro wari uvuye muri gatanu umanutse muri rimwe, bityo bikaba byari kurinda ko isoko ryose rishya.
Aba baturage bavuga ko Umuyobozi Mukuru wa GOICO, bwana Uragiwenimana Jean Claude akwiye kubazwa intandaro y’iyi nkongi kuko ngo bamwe mu bacuruzi barimo n’abari mu bayobozi b’isoko bamaze iminsi bamugezaho impungenge z’uko ubucucike bumaze gukabya bityo ngo umunsi habaye ikibazo bizagorana, ariko ngo akabima amatwi, ababwira ko icyangombwa ari uko isoko ryabo ryinjiza amafaranga menshi mu kigega cy’Igihugu.
Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi wa GOICO ku murongo wa telefone ariko ntiyatwitaba, tumwandikira ubutumwa kuri WhatsApp [Twabanje kumwibwira], ariko twanditse iyi nkuru atarabusubiza kandi bigaragara ko yabubonye: “Iri soko ryari ryaragenewe kwakira abacuruzi bangahe, hanyuma ubu hari hamaze kugeramo bangahe? Ese iyi system y’isoko yo kuzimya inkongi ko ititabajwe mu kuzimya muri gatanu n’ahandi byaba byatewe n’iki? Ni iki kibari ku mutima nyuma y’ibihombo bingana gutya byabaye ku bo mubereye Umuyobozi ndetse n’Igihugu muri rusange.”
Hari ibyo abaturage basaba Leta
Abaturage bafite ibyabo byangirikiye muri iri soko rikuru rya Musanze, bagaragaje ko Leta ikwiye kwita ku baturage bayo ikabashakira uko babaho mu maguru mashya kuko ngo ibyo bari batezeho amakiriro byose byahiye bigahinduka umuyonga kandi ngo abenshi bakaba bari bafite inguzanyo za Banki.
Basabye kandi inzego cyane cyane iz’umutekano kujya ziha agaciro amakuru zihabwa, zigakora igikenewe mu gihe gikwiye, kandi zigatabara vuba na bwangu kuko ngo iyo haza indege zishinzwe kuzimya umuriro, isoko ryari gushya wenda muri gatanu gusa ariko ntibyadukire n’ahandi ku buryo biteza ibihombo bingana bitya.
Inzego ntizigeze zigoheka na n’ubu zikomeje akazi
Kuva iyi nkongi yaduka ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu, Polisi y’u Rwanda, Igisirikare n’abandi, bakoze ibishoboka ngo barebe ko bayihashya, ijoro ryose baraye bazimya ndetse kugeza no kuri iki Cyumweru aho byibuze bahanganye no kubuza uyu muriro kuba wakadukira inzu zindi byegeranye, no gukomeza kurinda ko abaturage bakinjira mu muyonga w’ibyabo bareba ko wenda hari utwaramutse n’ubwo ukurikije ubukana bwawo nta na kimwe.
Ni muri uru rwego kandi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien ari kumwe n’inzego z’umutekano, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yahumurije abaturage, abibutsa ko n’ubwo ari ibihe by’agahinda kubera byinshi byangiritse, icyo kwishimira ari uko bafite ubuzima bityo ibindi bikazashakwa nyuma. Yabasabye kwirinda kwinjira muri iyi nyubako kuko ibikorwa byo kuzimya burundu bigikomeje.
Isoko rikuru rya Musanze rikorera mu nyubako ya GOICO (Gorilla Investment Company) ryatangiye gukora muri 2017. GOICO igizwe n’abikorera 89 bo mu karere ka Musanze bihuje bagashaka miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda arimo igice kinini bahawe na Banki nk’inguzanyo.
Iyi nzu yari igeretse gatanu ikorerwamo ubushabitsi butandukanye buri mu byiciro by’abacuruzi bato badandaza, ndetse n’abanini baranguza. Mu bicuruzwa byahabarizwaga harimo: imyenda, ibikoresho bya plastique, ibikoresho by’ikoranubuhanga n’ibindi. GOICO kandi yari igicumbi cy’ibigo by’imari byinshi, ndetse n’amaguriro manini yubatse izina mu Rwanda. Bivugwa ko yari imaze kurenza abacuruzi 2000 bahakoreraga ndetse n’abasaga ibihumbi 15 bazaga kurihahiramo buri munsi.
Ni iki Leta isaba abubaka amagorofa.
Mu rwego rwo gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro zikunze kwibasira inyubako ndende, Leta y’u Rwanda isaba abubaka amagorofa n’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi: gushyiramo ibikoresho byabugenewe byifashishwa mu kuzimya umuriro nka kizimyamwoto (Fire Extinguishers), impombo zifashishwa mu kuzimya inkongi (Fire hoses/Fire Hydrants), hamwe n’umucanga wumutse muri buri gorofa.
Basabwa kandi gushyiraho ibikoresho biranga n’ibiburira inkongi nk’intabaza ziburira abantu ko hagiye kuba inkongi (Fire Alarms) ndetse n’ibyuma bitahura umwotsi (Smoke Detectors). Kuri ibi hiyongeraho no gukoresha insinga n’ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge, hakanagenzurwa uburyo amashanyarazi yashyizwe mu nyubako hirindwa akajagari.
Leta kandi isaba ko inyubako ndende zigomba kuba zifite inzira z’ubutabazi zizwi nka Emergency Exits hamwe n’ahantu hagerwa bitagoranye ho kuzimiriza umuriro mu buryo bwihuse. Mu rwego rwo kwirinda ibihombo bikabije, abafite izi nyubako bakaba bagirwa inama yo gufata ubwishingizi bw’inkongi.







4 comments
Imana niyo yokurengera abahuye nibiza
Flavien, courage vraiment kuburyo ukoramo inkuru.
Inkuru zawe ziba zuzuye kabisa.
Iyi nkongi y’umuriro yari nk’icyorerezo kuko ni ubwa mbere bibaye mu Rwanda.
Twihanganishije abantu bose bakorera ubucurizi muri iri soko.
Igihugu gihombye igikorwaremezo cyagaragazaga neza umujyi wa Musanze.
Mwihangane bavandimwe ni uguhanga amaso kuri Nyagasani naho iyo si nta munezero wayo. Gusa Imana ihindura amateka icya mbere ni ubuzima . Mukomeze mwihangane nubwo bigoye Nyagasani abibashoboze pe! Iyi si iratubabaza ,ikadushavuza ariko kwihangana tubishobozwa na Kristo Yesu. Iri soko rirambabaje ndetse cyane.