Amizero
Amakuru Amakuru mashya Trending News Umutekano

U Rwanda rwitabiriye inama yayobowe na Perezida Museveni yiga ku mutekano wa DRC

U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabereye mu gihugu cya Uganda iyobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, ayoboye itsinda ryahagarariye u Rwanda mu nama idasanzwe yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Iyo nama yateraniye mu Ngoro ya Perezida iherereye i Entebbe muri Uganda, ikaba igamije gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo by’umutekano muke biteje impungenge z’itutumba ry’intambara y’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Perezida Museveni yemeje ko yayoboye iyo nama y’umutekano, kandi ko ibiganiro byahabereye byamuhaye imbaraga kuko ibihugu byitabiriye byose byagaragaje ko bikomeza gukorana bya hafi mu rugendo rwo kwimakaza amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bitangaza ko abahagarariye ibihugu byabo muri iyo nama idasanzwe, bashimangiye ubushake bwo gukorana mu gushaka igisubizo kirambye.

Intumwa ziranganjwe imbere na Dr. Biruta, na zo zashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku guharanira ko Akarere k’Ibiyaga Bihari kagira amahoro arambye no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro rwasinyanye na Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bivugwa ko inama yibanze ku ifatwa rya Uvira n’Ihuriro AFC/M23 n’ubushake bwabo bwo kurekura uwo Mujyi uhana imbibe n’u Burundi bwagiye bunagira uruhare mu mutekano muke uhari.

Abayobozi kandi banagarutse ku bibazo byo kutabona ubufasha ku baturage babukeneye muri ako gace, cyane ko abagize umutwe wa AFC/M23 barekuye uwo mujyi bakimukira mu misozi uwuzengurutse, ariko bakaba badashaka kubona wongera kwigarurirwa n’Ingabo za FADRC cyangwa iz’Abarundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bashinjwa gukorana bya hafi.

Hagati aho, Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ihuriro ry’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), na yo yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ayoboye.

Muri iyo nama, Tshisekedi yavuze ko AFC/M23 itarekuye Umujyi wa Uvira, agaragaza ko ibyo bavuze bihabanye n’ukuri kuri ku kibuga.

Iyo nama yari yitabiriwe n’ibihugu bihuriye muri ICGLR, abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (USA), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Umuryango w’Abibumbye, Inzego za ICGLR n’ibindi bihugu byatumiwe.

Muri iyo nama Tsisekedi ntiyihishiriye, kuko yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwafashe Uvira, mu gihe u Rwanda rudahwema kugaragaza ko nta nyungu na zimwe rufite mu kuba rwagaba ibitero mu baturanyi ko ahubwo ruhangayikishijwe n’imikoranire ya FDLR na Guverinoma ya Congo ndetse n’iy’u Burundi.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yayoboye inama yiga ku mutekano
Iyi nama yahuje abayobozi mu nzego nkuru zitandukanye z’ibihugu

Related posts

Taddeo Lwanga uheruka gutandukana na APR FC yabonye ikipe nshya.

KALISA

Benin tugomba kuyitsinda byanze bikunze – Perezida wa FERWAFA 

KALISA

Uganda yemeje ko abasirikare bayo bageze muri DR Congo mu rugamba rutoroshye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777