Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Iteganyagihe

Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yangije ibirimo inzu z’abaturage n’ishuri

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026, imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyagatare, yangije inzu 24 mu Kagari ka Bushoga mu Murenge wa Nyagatare, inangiza ibisenge bya bimwe mu byumba by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyonyo (GS Cyonyo).

Mu nzu 24 zangijwe n’ibi biza, 10 muri zo zasenyutse burundu, inzego z’ibanze zikaba zatangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe bamwe mu bo byagizeho ingaruka bacumbikiwe n’abaturanyi babo.

Umukuru w’Umudugudu wa Cyonyo, Dusabe Euphrasie, yavuze ko imvura yaguye iherekejwe n’umuyaga, igasenya inzu z’abaturage ndetse ikangiza n’inyubako y’ishuri n’urutoki.

Yagize ati: “Imvura yaguye ari nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi. Twabonye amazu y’abaturage asenyuka, ndetse n’icyumba cy’ishuri kuri GS Cyonyo kiraguruka. Abaturage batunguwe n’uburyo ibintu byagenze kuko byabaye mu gihe gito kandi bikaba bidasanzwe mu aka gace.”

Yakomeje avuga ko bamwe bashakiwe aho kuba, ariko basaba ubufasha kuko hari abo bigoye kubona ubushobozi bwo kwisanira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ibyabaye bugahita butangira gushakira amacumbi abahuye n’ibi biza.

Yagize ati: “Twamenye ibyabaye kandi twahise dutangira gushakira amacumbi abaturage inzu zabo yasenyutse, kugira ngo babone aho kuba mu gihe hakibarurwa ibindi byangiritse.”

Yasabye abaturage kurushaho kwirinda ibiza, bubahiriza amabwiriza n’inama bahabwa n’ubuyobozi kandi bagafata ingamba hakiri kare, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Ati: “Turagira inama abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza no kubahiriza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi, kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.”

Related posts

Abato n’abakuru bemeza ko Perezida Kagame akomeje guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

N. FLAVIEN

Ferwafa yisubiyeho itangaza ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino.

N. FLAVIEN

Umurambo w’umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda wabanje guteza impaka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777