Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

PNL: Rayon sport na Kiyovu sport zaguye miswi

Mu mikino y’umunsi wa 2 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Rayon sport inganyije na Kiyovu sport 1-1, APR FC ishimangira urugendo ruzira intsinzwi itsinda Bugesera 3-1.

Ubwo hakinwaga imikino 4 y’umunsi wa 5 wa shampiyona PNL mu itsinda B, i Bugesera, Rayon sport inganyije na Kiyovu sport igitego 1-1. Ni ibitego byinjijwe na Mbogo Ally wa Kiyovu sport ku munota wa 29 mu gihe Sugira Ernest  yaje kubonera Rayon sport igitego cyo kwishyura ku munota wa 78.

Muri iri tsinda kandi igitego rukumbi Yamin Salumu yatsindiye Gasogi united ku munota wa 23 w’umukino nicyo cya hesheje intsinzi Urubambyingwe bihindura imibare aho amahirwe yo gukomeza azatagwa n’umunsi wa nyuma.

Itsinda B riyobowe na  Rayon sport yagize  amanota 8, igakurikirwa na Kiyovu Sport ifite amanota 7,Gasogi United yazamutse ku mwanya wa 3 n’amanota 6 mu gihe Rutsiro iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 5.

Mu itsinda A, APR FC ifite agahigo ko kudatakaza inota na rimwe kuva iyi shampiyona yatangira yatsindiye AS Muhanga i Huye ibitego 3-1. Ni ibitego byinjijwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 27 ndetse na Jacques Tuyisenge watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 62 ndetse n’icya gatatu ku munota wa 67. Igitego rukumbi cya AS Muhanga cyatsinzwe na Duru ku munota wa 32.

Mu ri iryo tsinda kandi, kuri Stade ya Bugesera, Bugesera FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0. Ni ibitego byinjijwe na Kwitonda Alain ku munota wa “Baka” ku munota wa 53 ndetse na Rucogoza Djidad ku munota wa 78.

Ibi bivuze ko APR FC iyoboye itsinda n’amanota 15, igakurikirwa na Gorilla FC ifite 9, Bugesera FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 mu gihe AS Muhanga ikomeje kuburira mu ihinga n’isarura.

11 ba Rayon sport babanje mu kibuga
11 ba Kiyovu sport babanje mu kibuga

Umunsi wa nyuma mu itsinda A, i Bugesera, GorillaFC izakira APR FC naho AS Muhanga yakire Bugesera FC i Muhanga. Mu itsinda B, kuri stade ya Bugesera, Kiyovu sport izakira Rutsiro FC naho Gasogi united yakire Rayon Sport, imikino izaba kuwa 2 tariki ya 17 Gicurasi 2021.

Mu itsinda C, Etincelle FC izakira Police FC kuri stade Umuganda mu gihe AS Kigali izakira Musanze FC ku kibuga cya Mumena. Mu itsinda D, Mukura VS izakira Marine FC i Huye mu gihe Espoir FC izaba yakiriye Sunrise FC Rusizi.

Related posts

Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri MINALOC asimbuzwa Ingabire Assumpta.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: Leta iraca amarenga ku bijyanye no gukingira abaturage bayo Covid-19

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Perezida Kagame na Madamu bakingiwe [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment