Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, imbarutso y’ikiragano gishya mu mateka y’u Rwanda

Tariki ya 01 Ukwakira 1990 mu gitondo cya kare, ahazwi nka Kagitumba hari umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hagabwe igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora Igihugu rwamaze imyaka ine nyuma y’uko Umuryango FPR Inkotanyi binyuze mu ngabo zawo za RPA biyemeje kubohora Igihugu hakoreshejwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta ya Habyarimana yari yarazanze.

Uru rugamba rwatangiye nyuma y’imyaka itatu yose y’imyiteguro, kuko mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) 1987 ari bwo hashinzwe FPR Inkotanyi nk’umutwe wa Politiki, imyiteguro y’intambara nayo itangira ubwo, hashyirwaho inzego z’Umuryango, gahunda y’igihe gito, iy’igiciriritse n’igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab’imbere no hanze yacyo; Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Impamvu zatumye FPR itangiza urugamba zirimo ikibazo cyane cyane cy’irondabwoko (ryibasiye Abatutsi), amacakubiri y’ubutegetsi bwa Habyarimana, konona umutungo w’Igihugu n’ikibazo cy’impunzi Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe itifuzaga gukemura.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990

Mu gitondo cya tariki 01 Ukwakira 1990 ni bwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba. Bivugwa ko icyo gihe RPA (Rwanda Patriotic Army) yari ifite abasirikare basaga gato ibihumbi bitatu (3000) batojwe neza mu nzego zose kuko abenshi bari barabyirukiye mu gisirikare cya Uganda.

Muri icyo gitondo, Paratuni ebyiri za RPA zateye ku mupaka wa Kagitumba ziwufata bitaruhanije nyuma y’imirwano yamaze igihe gito. Uwo munsi saa Kumi, Major Gen. Fred Rwigema yavuze ijambo imbere y’abasirikare bagera kuri 500 bari bahuriye hamwe ku butaka bw’u Rwanda. Abandi basirikare bari bavuye mu nkambi za gisirikare zinyuranye bari bakigenda bahurira ahantu hanyuranye ku mupaka w’u Rwanda.

Abo basirikare bari bazi ko urugamba rusaba ubwitange ndetse ko rutazarangira vuba nk’uko babikekaga.

Umurava wari wose ku ngabo za RPA zari zinjiye ku butaka bwa gakondo ku nshuro ya mbere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba (tariki 02 Ukwakira), Umugaba Mukuru, Major Gen Fred Rwigema yishwe n’umwanzi. Byateye icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Uretse Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi, mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari ufite ipeti rya Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri kugirango akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Akigera ku rugamba, Paul Kagame yihutiye guhindura imiterere y’imirwanire. Imirwanire isanzwe yasimbuwe n’imirwanire ya kinyeshyamba, urugamba rwimurirwa mu bice by’imisozi miremire ndetse hashozwa ibirindiro by’imirwano bishya by’umwihariko icyo mu birunga.

Impfu zirimo urwa Fred Rwigema, urwa Peter Bayingana na Chris Bunyenyenzi nyuma y’ibyumweru bitatu zafashwe kenshi n’ubutegetsi bw’i Kigali n’inshuti zabyo nk’ingaruka z’umwiryane mu ngabo za FPR. Ariko si ko byari bimeze.

Ihungabana rya RPA ryatumye Ingabo z’u Rwanda zifatanije n’izo muri Zaïre ndetse zinashyigikiwe n’iz’Ababiligi n’Abafaransa zishobora gutsinda urugamba ku buryo ndetse Leta yariho icyo gihe yakoresheje ibirori mu gihugu hose byo kwishimira ko intambara irangiye.

Igitabo cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kivuga ko nyuma y’ingorane zakurikiye urupfu rwa Fred Rwigema, RPA yabikuyemo isomo, igatangira umurimo wo guhuza inzego za gisirikare n’iza gisivili, yinjiza abacuruzi n’abashoramari n’abize bari bakenewe mu nzego zayo, ishyira ingufu mu mashuri ya politiki, ishyiraho gahunda y’ingendo zo gusura ibirindiro ku babyifuza, inarushaho gutanga amakuru nyayo ajyanye n’urugamba.

Uko Guverinoma y’u Rwanda yabyifashemo

Guverinoma y’u Rwanda yo ikimenya iby’igitero cya Kagitumba, yifashe nk’itunguwe nyamara amateka agaragaza ko n’umuturage usanzwe yari azi ko impunzi zitegura gutera. Ingengabitekerezo y’irondabwoko rirwanya Abatutsi yahise yongera kubura mu mbwirwaruhame no mu itangazamakuru ry’u Rwanda bakwirakwiza ko ngo Inkotanyi ari inyenzi zo mu 1960 ziyuburuye.

U Rwanda rwatangiye urugamba rwa dipolomasi rwo kwerekana ko rwatewe na Uganda ndetse n’Ibihugu bikoresha Icyongereza bigamije gukuraho ubutegetsi bukoresha Igifaransa mu Rwanda. Ingabo zidasanzwe za Zaïre zari ziyobowe na Colonel Mayele, iz’u Bubiligi n’u Bufaransa zahise zitabara Habyarimana.

Imbere mu gihugu kandi hatangiye gushakishwa amayeri n’ibihuha bigamije gutuma Abatutsi bibasirwa, nk’aho tariki 4 Ukwakira 1990 habeshywe ko Inkotanyi zageze muri Kigali, Abatutsi basaga ibihumbi icumi bagafungwa. Nyuma abandi batutsi bagiye bicwa mu Mutara, Kibilira, Byumba n’ahandi.

Ibihugu bitandukanye byakomeje guhatira Habyarimana na FPR Inkotanyi ngo bijye mu biganiro, hanyuma tariki 29 Werurwe 1991 haba ibiganiro bya N’sele muri Zaïre, hanemezwa amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’impande zombi.

Ni amasezerano yasinywe impande zombi zidahuye imbonankubone, ahubwo babaga bari mu byumba bitandukanye, abahuza bakaza kuvugisha uruhande rumwe, bakajya no kuvugisha urundi ibyumvikanyweho bikandikwa.

Nubwo amasezerano yasinywe, u Rwanda na FPR byakomeje kuregana kuba buri wese atubahiriza ibiri mu masezerano. Leta ya Habyarimana kandi yahise itangira imbwirwaruhame zerekana ko ayo masezerano ntacyo amaze.

Tariki 29 Werurwe, Perezida Habyarimana yagiye kuri Radiyo Rwanda, agaragaza ko umwanzi bamaze kumutsinda.

Ati: “Magingo aya, ku butaka bw’u Rwanda, nta mwanzi waduteye ukihabarizwa. Nongeye gusubira mu byo nabwiye abafashe intwaro maze bagatera u Rwanda, kandi nta cyo bizabagezaho, mbasaba kureka imirwano mu cyubahiro, nta cyo basize inyuma kandi nta rwango, maze bagashyira intwaro hasi, bagataha mu Rwanda nta cyo bishisha.”

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari nawe wari uvuye gusinya amaserano ya N’sele, ageze i Kigali yabwiye RFI ko ibyo FPR yasabye byo kwirukana ingabo z’Abafaransa nta shingiro bifite.

Hagati ya taliki ya 06 n’iya 8 Kanama 1991, bwa mbere Leta y’u Rwanda na FPR zahuriye hamwe ngo zishyireho inkingi z’imishyikirano ya politiki bahuriyeho bombi. U Rwanda n’u Bufaransa byifuzaga ko u Bufaransa buba umuhuza. FPR yanze icyo cyifuzo kuko uretse ko n’u Bufaransa bwari bwarijanditse mu bibazo by’u Rwanda ariko ntiyanashakaga ko umuhuza aturuka mu bihugu by’abakoloni.

Perezida Mobutu na Perezida Nyerere nibo bemejwe nk’abahuza. Imishyikirano yatangiye neza i Arusha mu kwezi kwa Kamena 1992, iza kurangira tariki ya 4 Kanama 1993.

Ingingo zigize ayo masezerano zakomeje gutinzwa kuko zasaga n’izigabanya ubushobozi bwa Perezida Habyarimana n’ishyaka rye rya MRND, kugeza tariki 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, bigakongeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze igihe kinini utegurwa.

FPR Inkotanyi n’ingabo zayo babonye ko nta yindi mpamvu yabuza gutabara abicwaga, itangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside rwasojwe tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya kuri ubu rumaze imyaka 31.

Related posts

Impamvu zituma umukobwa akundana n’abasore barenze umwe (gutendeka).

N. FLAVIEN

Tubyite gutakaza kwa M23 koko cyangwa ni amayeri y’urugamba rushya rukomeza gusonga FARDC?

N. FLAVIEN

Ubutumwa bwa Wisdom Schools ku babyeyi bifuza ko abana babo bahabwa uburezi mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777