Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Umutekano

Igisirikare cya DR Congo cyahawe impuzankano nshya yo ku rugamba [Amafoto].

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zahawe impuzankano nshya, nyuma y’uko iyambere yari yakwirakwiye mu nyeshyamba. Iyi mpuzankano ikazajya yambarwa ku rugamba, aho ku ikubitiro igiye guhabwa abasirikare bakorera mu Murwa mukuru, Kinshasa ndetse ikazohererezwa n’abari ku rugamba mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Iyi mpuzankano (uniforme) yiganjemo ibara ry’icyatsi ndetse ijya kumera nk’iyo iki gisirikare cya DR Congo cyari gisanzwe gikoresha, ikaba yaramurikiwe mu kigo cya gisirikare cya Kokolo.

Général Major Kipongo, Umugaba wungirije w’Ingabo za DR Congo ushinzwe ibikoresho yavuze ko buri mutwe wa gisirikare uzahabwa impuzankano yihariye, uhereye ku basirikare barwanira mu mazi, ku butaka mu kirere n’abandi.

Impuzankano ya gisirikare muri DR Congo ntabwo ari ikintu gihambaye, ndetse imitwe yitwaje intwaro nayo iba iyifite kuko iyigura n’abasirikare bashonje n’abandi bafite ubukene buterwa no kudahembwa.

Kuba izi mpuzankano zigurishwa hose, bituma gutandukanya umusirikare wa Leta n’undi wese ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba cyangwa witwaje intwaro bigorana kuko muri iki Gihugu habarizwa imitwe ibarizwa mu ijana na mirongo yitwaje intwaro.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu mavugurura akomeye, nyuma yo kugura ibitwaro karahabutaka byinshi kandi bigezweho mu Bihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa, kikaba kivuga ko kigamije kurandura Umutwe wa M23 bashinja gufashwa n’u Rwanda.

Impuzankano y’abasirikare kabuhariwe (Forces Speciales).
Impuzankano y’abasirikare basanzwe izajya ikoreshwa ku rugamba.
Bamwe batangiye kunenga iyi mpuzankano kuko ngo igaragara nk’ishaje.

Related posts

‘Kanazi Talent Kids’ yafashije umuhanzi Jef King mu mashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro’ [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Israel: Umukuru wa Guverinoma Benjamin Netanyahu mu ihurizo rya politiki ikomeye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment