Amizero
Ahabanza Politike

Perezida wa Ukraine yagize ibyo ashinja Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aho ashinja Koreya ya Ruguru kohereza ingabo zayo mu Burusiya, ndetse ashimangira ko umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuja imbere, bityo ko kuribo ari ikibazo kuko icyo gihugu kizafatikanya n’u Burusiya mu ntambara cyashoye kuri Ukraine.

Ibi perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabitangaje ku mu goroba wo ku Cyumweru tariki ya 13/10/2024, yagaragaje ko afite ibimenyetso simusiga yuko bakomeje kubona ingabo za Koreya ya Ruguru zigana mu Burusiya kandi ko zigenda mu byiciro.

Perezida wa Ukraine mu magambo ye bwite, yagize ati: “Ntabwo bikiri ibijyanye no kohereza ibikoresho by’agisirikare gusa, oya. Ahubwo mu byukuri bari kuvana abantu muri Koreya ya Ruguru bakajya mu ngabo z’u Burusiya.

Biragaragara rero ko mu bihe nk’ibi, imibanire yacu n’abafatanya bikorwa ikwiye gutezwa imbere. Abasirikare bacu bari kurugamba bakeneye gufashwa cyane.”

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14/10/2024, minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yashize hanze video igaragaza imodoka za gisirikare hamwe n’ibindi bikoresho bya Ukraine byangiritse bikomeye.

U Burusiya bwatangaje kandi ko bwisubije igice kimwe cyo mu karere ka Kursk cyari cyarigaruriwe na Ukraine.

Uretse aho Kursk, ingabo z’u Burusiya kandi zafashe akandi gace ko mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gihe buri guhungana bwegera mu mujyi wumvikana nk’uwingenzi kuri bo wa Pokrovsk, ukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Ingabo z’u Burusiya zimaze amezi menshi zirwana zerekeza mu mujyi wa Donetsk, ahantu ubutegetsi bwa Ukraine mu mpera z’iki Cyumweru bwavuze ko ibintu byari bigoye cyane.

Related posts

CECAFA Kagame Cup: APR FC yanganyije na KMC yo muri Tanzania ikomeza muri 1/2

KALISA

Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye imirimo nk’umugaba mukuru wa RDF.

N. FLAVIEN

Rubavu: Umugabo uheruka kwica mushiki we akanamuhamba na we yishwe arashwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777