Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Umuriro ukaze hagati y’u Burusiya na Ukraine ishaka kwisubiza uduce twari twarafashwe.

U Burusiya bwohereje ingabo zijya gutanga umusanzu mu gace ka Kharkiv mu gukomeza guhangana n’Ingabo za Ukraine zanze kuva ku izima ahubwo zigakaza ibitero bigamije kwigarurira burundu ako gace.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa Gatanu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zabohoye uduce dutandukanye turi ku buso burenga kilometero 1000 mu gace ka Kharkiv hamwe na Kherson.

Zelenskyy yavuze ko ingabo z’igihugu cye zafashe agace ka Balakliia kari mu Majyepfo ya Kharkiv, umujyi wa kabiri munini muri Ukraine.

Bivugwa ko mu rugamba rwo kwigarurira utwo duce, Ingabo z’u Burusiya zatunguwe no kwisanga zigabweho ibitero ku buryo zatangiye guhungisha inkomere z’ibyo bitero.

U Burusiya bwavuze ko bugiye kongera ingabo n’ibikoresho muri ako gace nyuma y’aho Ukraine itangarije ko iri kwegukana intsinzi.

Kuba Ukraine yagira agace yigarurira kanini mu gihe gito ni ubwa mbere bibayeho kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Abasirikare ba Ukraine batsa umuriro bakoresheje intwaro za M777 Howitzer ku mirongo y’urugamba.

Related posts

FARDC na M23 mu mirwano, Wazalendo bakinishwa igisa nk’ikinamico.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Justin w’i Kingogo yataramiye abo ku ivuko mu ntero igira iti ‘Muze turwubake’ [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Kenya: Amayobera ku bayoboke b’Itorero ry’imperuka bakomeje kwiyicisha inzara.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment