Mu gihe hakomeje imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo imitwe y’inyeshyamba ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, M23 yerekanye imbunda nyinshi n’amasasu ivuga ko yambuye abo bahanganye nyuma yo kubatsaho umuriro.
Imirwano ikaze imaze iminsi ibera mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Masisi, aho FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, APCLS, NYATURA, PARECO, CODECO, NDC-RENOVÉ na Mai-Mai bagabye ibitero kuri M23 bashaka kuyambura agace ka Bwiza.
Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo, ukomeje guhangana n’Igisirikare cya DR Congo, FARDC n’abambari bacyo.
Iki gisirikare kimaze iminsi cyakiriye abacancuro bo mu itsinda ry’abarwanyi kabuhariwe ry’Abarusiya rizwi nka Wagner kikaba cyaranatangiye kubakoresha ku rugamba, cyakajije ibitero yaba ibyo ku butaka ndetse no mu kirere gikoresheje indege za Sukhoi-25 cyakuye mu Burusiya.
N’ubwo ariko bimeze bityo, ntibyabujije abahungu ba Sultan Makenga gukomeza kuba ibamba ku rugamba ku buryo nta munsi w’ubusa, ndetse bakaba babyigamba banerekana iminyago.
M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, yashimangiye ubukaka yerekana intwaro nyinshi zafashwe n’abarwanyi bayo bazambuye FARDC ndetse n’iyi mitwe bakorana.
Izi ntwaro zirimo imbunda nto z’intambara ziganjemo izizwi nka AK47 ndetse n’izindi zitera ibiturika (bombs, rockets), ndetse muri ibi byagaragajwe hakaba harimo n’amasasu menshi, hamwe n’amaradiyo y’itumanaho azwi nk’ibyombo.




2 comments
M23
Yakajije umurego
Ubwo umwirabura yatangiye gukora kumuntu utari umwirabura,
Aho ni ukwitonda!
Nonese kuri radio ko bavuze ko m23 yongeye gusubira inyuma