Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Trending News Ubushakashatsi Ubuzima

Imwe mu migirire itavugwaho rumwe na benshi mu muco nyarwanda [VIDEO].

Umuco ni kimwe mu biranga Igihugu icyo ari cyo cyose, ukagitandukanya n’ibindi ndetse ukagena uko abenegihugu bacyo bitwara muri rusange. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umuco wihariye kuko abagituye bose bahuriye ku rurimi rumwe [Ikinyarwanda] bakaba banasangiye ubunyarwanda [isano y’amaraso], ibibatera kugira ibyo bashidikanyaho; bamwe bakabyemera nk’ibisanzwe abandi bakabifata nko guta umuco cyangwa se gutakaza ubumuntu.

Muri iyi nkuru yacu [Ibitekerezo bwite by’umunyamakuru], turifashisha umunyamakuru Yves Mukundente, akaba akunze gukurikirana inkuru z’imibereho hirya no hino mu Rwanda, akaba yemeza ko hari ibintu afata nk’ibisanzwe cyangwa se bitangaje mu banyarwanda kuko ubusanzwe bitakabaye bigenda uko bigenda kuko ngo usanga hari byinshi biteza amakimbirane mu miryango ndetse bimwe bikaba biganisha no gutandukanya abashakanye.

Agira ati: “Reba nawe aho umugore agirana amakimbirane n’umugabo we kubera ko ngo umugabo yisiramuje, bikaba byatuma banatandukana kuko bene abo bagore usanga bavuga ko ngo umugabo wisiramuje/wikebesheje akuze aba ari indaya y’umugabo kuko ngo ubusanzwe ibi ari iby’abana bato”.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko hari kandi abagabo batemera abana babo ngo umugore yabyaye umwana witwara nk’abanyamujyi; akunda amagi, imbuto, ibiryo bikaranze, ibiryo byoroshye n’ibindi, ugasanga bavuga ko bene aba bana atari ababo kuko abababanjirije bakundaga ibiryo bikomeye, bagahera aho bavuga ko ngo abagore baba wenda barabasambanye bagiye mu mijyi (mu mahugurwa, akazi n’ibindi).

Igiherutse gutangaza uyu munyamakuru kandi, ngo ni ahantu aherutse kugera mu ntara y’Amajyaruguru, asanga hari umugabo utagira ubwiherero mu rugo kandi asanzwe akora akazi ko kubucukura (gucukura imisarani imwe bita iyo mu giturage cyangwa iya kinyarwanda), ku buryo ngo byasabye izindi mbaraga kugirango harebwe niba yashaka ubwiherero nk’uko abushakira abandi.

Umunyamakuru Yves Mukundente ukunze gukurikirana inkuru zifitanye isano n’imibereho y’abaturage asanga hari imigirire isa nk’iteza urujijo muri rubanda.

Yagize ati: “Nasanze abayobozi bamwe mu nzego z’ibanze bateranye bamwinginga ngo barebe ko yacukura ubwiherero kuko yari mu batabugira, umugore yamubwira akamusaba amafaranga kuko n’ahandi abucukura bamuha amafaranga ngo n’ubwo ari yo azana mu rugo bakayahahisha. Abayobozi baringinze yemwe biba ngombwa ko bamugusha neza […] kuko wabonaga atsimbaraye ko umugore abanza kumwishyura akabona gucukura umusarane wo mu rugo rwe kuko ngo atajya acukurira ubusa”.

Mu bindi kandi uyu munyamakuru ukunda gusetsa agarukaho, harimo ngo nko kubona umuntu w’umugabo asiragira akarenga imisozi kandi wareba ugasanga agiye nko kugurisha ikintu akurikiyeho nk’inyungu y’amafaranga ijana gusa (100Frw) kandi yari kukigurisha hafi akaramura umwanya ariko ugasanga avuga ngo “amaguru ntiyishyuzwa”.

Bwana Yves Mukundente avuga ko bene iyi migirire cyangwa imitekerereze ari myinshi cyane. Ati: “Reba nko kuba uri umusore cyangwa umugabo ukujya gusenga uri kumwe n’umukunzi wawe (Cherie/Honey) hanyuma mwagera mu rusengero ugasanga umuhaye amafaranga ngo ajye gutura kugirango mukunde mugaragaze ko mukundanye. Nonese ubwo iryo turo ni irye ajyanye? Kuki se ava mu rugo atitwaje ituro cyangwa ngo umureke ature ku yo afite, niba ntayo abireke! Njye mba mbona ntazi uko nabyita rwose”.

N’ubwo ariko buri wese ashobora kubyita uko ashaka cyangwa se ugasanga uyu yita uriya ko yayobye, impuguke mu mibanire n’ubumenyamuntu zemeza ko buri wese ateye ukwe kwihariye (unité, identité, singularité); ibituma buri wese atekereza ukwe kandi akaba yakora ibyo abandi bashobora gufata nk’ibidasanzwe kuko wenda bihabanye n’ibyabo [What is moral here can be immoral there]. Mu nkuru itaha tuzabagezaho n’ibindi bitavugwaho rumwe.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE MU MAJWI N’AMASHUSHO:

Imwe mu mico n’imigirire itavugwaho rumwe mu muryango nyarwanda/Ibitekerezo bwite.

Related posts

Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu buriri bwiza yanganyije na APR FC igumana intebe y’ubutware [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

NDAGIJIMANA Flavien

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza amaze kwegura ku Buyobozi bw’Ishyaka rye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment