Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Politike Ubuzima

Covid-19: U Rwanda rwahawe n’u Bushinwa inkingo ibihumbi 300 za Sinopharm.

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, u Bushinwa bwashyikirije u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, izi nkingo zakiriwe na Dr Tuyishime Albert, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara mu Kigo cy’Ubuzima RBC, naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, Umujyanama mu by’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade yabo mu Rwanda.

Uyu muyobozi yatangaje ko ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuva cyakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020 nk’uko tubikesha RBA.

Yagize ati: “Ntekereza ko ibi bigaragaza ubufatanye ndetse n’ubushuti hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda. Kuva icyorezo cya covid-19 cyakwaduka, Ibihugu byarakoranye cyane mu buryo bwa hafi, u Bushinwa bwatanze inkunga y’ibikoresho byo gupima covid-19 bitandukanye, kandi u Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by’abaturage umwaka utaha utararangira.”

RBC ivuga ko izi nkingo zije gufasha mu gukomeza gahunda yo kongera umubare w’abakingirwa mu Turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.”

Dr Tuyishime yagize ati: “Gahunda dufite ni uko zitagomba kujya mu bubiko ahubwo zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu Turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo Turere.”

“Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi.”

Izi nkingo ni iza kabiri u Bushinwa buhaye u Rwanda, kuko izindi ibihumbi 200 zahageze muri Kanama uyu mwaka wa 2021 zikaba ziyongeyeho iz’uyu munsi zikaba doze ibihumbi 500.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu mpera za 2019 mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, itangira benshi bayifata nk’indwara ya baringa ariko uko iminsi yagiye ishira indi igataha, yagiye yerekana ubugome bwayo kugeza aho ikwiriye Isi yose. Mu kuyirwanya hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kwambara agapfukamunwa, guma mu rugo, ariko mu kuyirwanya byimbitse hitabazwa inkingo zakozwe mu buryo bwihuse.

Related posts

Umuhire Valentin wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Basketball: Incamake ku gikombe cya BAL gihatanirwa ku nshuro ya mbere

Christian Hakorimana

Inama yagombaga guhuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika yimuriwe amatariki

Shyaka Josbert

Leave a Comment