Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Gicumbi: Yamusanze asambanya umugore we amukubita umuhini aramwica.

Umugabo witwa Ntabanganyimana Valens w’imyaka 26, arakekwaho kwica mugenzi we witwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36, amusanze asambanya umugore we mu ijoro ryacyeye.

Byabereye mu Mudugudu wa Kinyinya, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2022.

Uyu mugabo ngo yakubise mugenzi we ikibando mu mutwe bamujyana kwa muganga yakomeretse bikabije, ku bw’amahirwe macye agera ku bitaro yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda umuco wo kwihanira kuko bihanwa n’amategeko ahubwo bakiyambaza inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Yamwishe, yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo. Amakuru difite ni uko bapfuye ubusambanyi, yamusambanyirije umugore undi aje amukubita ikibando aramwica”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko uwakoze ubwicanyi yafashwe agashyikirizwa Polisi kuri Sitasiyo ya Rutare, kuri ubu urwego rw’ubugenzacyaha rukaba ruri gukora iperereza ngo barebe uko amategeko yakubahirizwa.

Yakomeje asaba abaturage kwifata bakirinda ingeso zibajyana mu busambanyi, no kutihanira mu gihe basanze umuntu yabakoreye amakosa kuko hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane mu baturage.

Abaturage baganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu mugabo Ntabanganyimana ukekwaho kwica mugenzi we, ubusanzwe afite umwana yabyaye hanze ariko kuri uyu mugore we yasanze basambanya nta mwana bari bakabyaranye.

Uwakubiswe akicwa nawe biravugwa ko yagiye ashaka abagore batandukanye bakageraho bagatana, ubu ngo yari afite umugore babana ariko batarashakana, bamwe bazwi nk’inshoreke.

Ikigonderabuzima cya Nyamiyaga muri Gicumbi.

Related posts

Gutembereza abantu mu kirere hakoresheje imitaka byatangijwe mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Nyamasheke: Wa mwarimu byari byaketswe ko yiyahuye bamusanze ku nshuti ye.

N. FLAVIEN

Ukraine isaba inshuti zayo kuyongera izindi ntwaro za rutura kandi zigezweho.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777