Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ingabo z’u Rwanda zashinjwe guha intwaro M23 no kuyifasha kurwana na FARDC.

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite ibimenyetso bikomeye ko Ingabo z’u Rwanda, RDF zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.

Ibi ni ibiri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane tariki 04 Kanama 2022.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gutera utwatsi ibyo gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko ryabonye ibimenyetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo 2021 na Nyakanga 2022.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya Teritwari ya Rutshuru hamwe n’Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo, FARDC zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ivuga ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

Mbere y’igitero cyafashe Umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z’u Rwanda zari hafi, iyi raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n’amashusho n’amafoto y’abantu basanzwe, nk’uko AFP ibivuga.

Ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n’imitwe itandukanye irimo n’uwo wa FDLR.

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n’izindi nyeshyamba.

Abakuru b’imitwe y’inyeshyamba itandukanye babwiye izo nzobere za ONU ko ingabo za DR Congo zabahaye intwaro n’amasasu inshuro nyinshi, nk’uko AFP ibikesha iyo raporo.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo wajemo ibibazo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wongeye kugarukana imbaraga nyuma y’imyaka 10 abawugize barahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Leta ya DR Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha uwo mutwe, ibintu Leta y’u Rwanda itahwemye kwamaganira kure kuko ngo ikibazo cya M23 kireba abanyekongo ubwabo.

Imirwano y’ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y’iyabaye kuwa kabiri nijoro muri Teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko tubikesha BBC.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ingabo z’u Rwanda zashinjwe gufasha M23.

Related posts

U Bushinwa bwahaye FARDC ibikoresho bigezweho birimo Drones n’ibifaru ndetse n’abo kubikoresha.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Urwibutso rushya rwa Kiziguro ruzashyingurwamo mu cyubahiro muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Tshisekedi yahamagariye urubyiruko kwitabira intambara ku Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment