Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC kongera gutera ibisasu mu Kinigi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, haguye ibisasu bibiri mu mirima y’ibireti by’abaturage, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ryasohotse mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko “kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ahagana Saa tanu na mirongo itanu n’itanu z’amanywa (11h55), Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, zarashe ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze”. RDF itangaza ko ibi bisasu ntawe byahitanye ariko byateye ubwoba abaturage.

Ibi bisasu byaguye mu Murenge wa Kinigi nyuma y’ibindi byinshi biherutse kuhagwa, nabyo bikaba byaremejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF ko byarashwe bivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bikangiza ibikorwaremezo ndetse bikanakomeretsa bamwe mu baturage b’u Rwanda.

Mu gihe ibi bisasu byaterwaga ku butaka bw’u Rwanda, hari amakuru yavugaga ko mu bice byegereye Bunagana, imirwano yongeye kubura mu ma saa yine z’amaywa, ubwo ngo Ingabo za Congo, FARDC zifatanyije na FDLR, zagerageje kurasa kuri M23 zishaka kuyitsimbura mu bice igenzura, ngo rukambikana ubwo, ku buryo umwe mu bahaye amakuru WWW.AMIZERO.RW yavuzeko imirwano ikomeye yabaye mu bice byegereye Bunagana, ahari impungenge ko n’Ingabo za Uganda, UPDF zishobora kwinjira mu mirwano mu rwego rwo kurinda umupaka Uganda ihuriyeho na DR Congo.

Agace ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi ahaguye ibi bisasu.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Related posts

Menya byinshi ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr bakunze kwita ‘Irayidi ntoya’.

N. FLAVIEN

Manchester united yasinyishije Jadon Sancho wa Borussia Dortmund

N. FLAVIEN

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

N. FLAVIEN

1 comment

mad Knoxx visual June 10, 2022 at 9:16 PM

wasanga batabangamiye coga mwa!!! CHOGM

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777