Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

Mu gitondo cya Tariki 04 Gashyantare 2021 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyatangiye imirimo y’ikorwa  ry’umuhanda Gicuba-Janja uzafasha abaturage, cyane cyane abatuye n’abagenda mu gace kazwi nk’u Bukonya kunoza imigenderanire n’imihahiranire no kugera ku Bitaro bya Gatonde bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Agace k’u Bukonya (Gakenke muri rusange) ni agace k’imisozi miremire, kakaba ahanini kagizwe n’itaka ry’inombe, ibintu bituma imihanda yaho ihorana ubunyereri ndetse imyinshi muri yo ikibasirwa n’inkangu za hato na hato zidasiba muri aka gace. Kuba bimeze bityo, bisaba ko imihanda yaho ihora ikorwa kandi mu buryo bukenera ubushobozi bwisumbuye kuko imiganda y’abaturage usanga ica akatsi no gukuramo itaka aho biri ngombwa gusa.

Ni ubwa mbere umuhanda Gicuba-Janja ugiye gutunganywa kuri ubu buryo, kuko mbere wakorwaga ariko ugakorwa bidashamaje. Ibi ngo byatumaga nyuma y’igihe gito abakoresha uyu muhanda bongera guhura n’ibibazo by’ingutu birimo kubura imodoka n’ibindi. Bamwe mu baganiriye na Amizero.rw ni abatuye ahitwa kuri Janja no muri Santeri(Centre) ya Biziba. Bemezako kuba uyu muhanda uri gukorwa ari nk’igitangaza kuri bo kuko ngo bari baramaze kwiheba. Urimubenshi Jean Baptiste yagize ati: “mbere uyu muhanda wari mwiza harimo na bisi(bus) ku buryo yavaga mu Ruhengeri ikagera mu Biziba, hano hasi kuri Nkunduburezi, ku Mubuga ndetse na hano kuri Janja. Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi uyu muhanda warangiritse cyane kuko abacengezi babaye muri aka gace bagiye bawucukura henshi, bagaca ibiraro mu rwego rwo kwirinda ko ibifaru cyangwa imodoka zindi z’ingabo z’Igihugu zahanyura maze bagakubitwa inshuro mu buryo bworoshye. Nyuma y’uko aba bacengezi batsinzwe, Leta yagerageje kuwukora ariko ugasanga n’ubundi ntabwo birambye. Bashyizemo itaka ry’amakoro baratsindagira, ahandi bashyiramo garaviye maze bituma twongera kubona imodoka zadufashaga kugera i Musanze kuko twari dufite taxi ya Bigira, iya Veterineri no mu Biziba hari iyindi ku buryo wasangaga nta kibazo. Mu gihe cy’ibiza nko muri za 2015 cyangwa 2016 niba nibuka neza noneho warafunze burundu maze duca ukubiri n’imodoka”.

Uwitwa Nzabandora nawe yagize ati: “rwose uyu muhanda kuba uri gukorwa bitumye  twongera kugira icyizere ko ubucuruzi bwacu bugiyekongera kubyutsa umutwe. Mu by’ukuri kugirango ugeze ibicuruzwa hano mu Biziba ni ikibazo kuko kuva Gicuba ugera aha bisa nk’aho bitashobokaga. Ibi byatumaga twifashisha Musanze-Vunga tukanyura mu muhanda wakozwe mu gihe cyo kubaka ibitaro bya Gatonde kuko wo ni nyabagendwa. Kuba twajyaga kuzenguruka, byyatumaga ibicuruzwa bitugeraho bihenze rimwe na rimwe ntitubone ibyo twifuza ku gihe. Kuba rero uyu muhanda ugiye kongera kuba nyabagendwa bizatuma tugera mu Mujyi byoroshye, abashoramari bongere bazane taxi maze abaturage boroherwe n’ingendo”.

Umuhanda Gicuba Janja uri kwagurwa

Ikorwa ry’uyu muhanda mu buryo burambye rije rikurikiye ubusabe bwa hato na hato bw’abaturage batahwemye kugaragaza imbogamizi baterwaga no kuba udakozwe. Ni kenshi kandi abayobozi batandukanye bagiye babazwa iby’uyu muhanda bagasubiza ko hagikusanywa amafaranga yo kuwukora. Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, hari hatangiye ibikorwa byo kubaka ibiraro byose byo kuri uyu muhanda(hafi ya byose byubakwa mu buryo bugezweho), abaturage batangira gutekereza ko uyu muhanda waba ugiye gukorwa. Ibi bikorwa byahise bihagarara, maze abaturage barushaho kujya mu bwigunge kuko byasabaga ko haza imashini zisiza n’izitsindagira umuhanda.

Ibitaro bya Gatonde byatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Ubwo yasuraga ibitaro bya Gatonde ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 mu rugendo rwari rugamije kureba aho imirimo yo kubyubaka yari igeze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse mu byo yagaragarijwe nk’imbogamizi ku mikorere myiza y’ibitaro harimo n’umuhanda Gicuba-Janja wari ugoranye cyane. Icyo gihe hibazwaga ukuntu wava mu Ntara imwe ukabanza kunyura mu yindi ugasubira muri imwe ya mbere(Musanze-Nyabihu-Gakenke). Icyo gihe Minisitiri Mpunga Tharcisse yatanze ihumure avuga ko Leta y’u Rwanda ikunda abaturage by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema gukora icyateza imbere abanyarwanda. Yavuze ko mu gihe cya vuba uyu muhanda uzakorwa ku buryo uba nyabagendwa maze ngo kugera ku bitaro bya Gatonde ndetse n’ahandi byoroha.

Umuhanda Gicuba Janja ufite ibirometero 32,8. Ni umuhanda ufatiye ku muhanda munini wa kaburimbo Musanze-Kigali ahitwa muri Gicuba, ukanyura mu cyahoze ari Komini Cyabingo, ukagera mu cyahoze ari Gatonde, ukagera kuri Janja ahahoze ari muri Komini Ndusu aho uhurira n’uva ahahoze akarere ka Gakenke. Amakuru avuga ko uyu muhanda uzakomeza ahitwa ku Mubuga ukazahura n’umuhanda Vunga Muhanga mu bice by’ahitwa Kabingo hafi yo ku masangano. Ibikorwa biri gukorwa birimo kuwagura no kuwutsindagira kugirango ube nyabagendwa kandi ukoreshwe igihe kinini.  Biteganijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye akayabo k’amafaranga agera kuri miliyari 3,6 z’amafaranga y’u Rwanda(3,600,000,000Frw) muri iki cyiciro cya mbere cy’imirimo kuko biteganywa ko mu cyiciro cya kabiri ushobora kuzashyirwamo kaburimbo.

Umuhanda Gicuba-Janja ni umuhanda uhura n’undi uva muri Santeri(Centre) ya Kaziba(ahahoze ibiro by’akarere ka Gakenke) ukanyura ku isoko rya Murambo, ugakomeza mu Murenge wa Muzo ukagera kuri Janja wo wakozwe mu myaka nk’itatu ishize. Kuba iyi mihanda yose ikomeje gukorwa bikaba bije gukemura ibibazo by’ubwigunge byakunze kugaragazwa n’abaturage bo mu Bukonya batunzwe cyane n’ubuhinzi n’ubworozi kuko aka gace kera cyane ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, ibijumba, ibitoki n’ibindi baba bifuza ko bageza ku masoko biboroheye.

Guverineri Gatabazi JMV na Meya Nzamwita basura umwe mu mihanda iri gukorwa.

Akarere ka Gakenke kari kubaka imihanda ifite uburebure bwa Kilometero 101. Biteganijwe ko iyi mihanda yose izaba yuzuye  mu gihe cy’imyaka itatu uretse uwa Gicuba Janja ufite umwihariko wo kuzaba wuzuye mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Mu mihanda igomba gukorwa harimo: Gicuba-Janja, Base-Rutabo-Buranga, Kivuruga-Ruhanga-Biziba,…Muri iyi mihanda harimo iyatewe inkunga na Banki y’Isi(Banque Mondiale), Gicuba Janja wo  ukazubakwa ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda 100%.

AMAFOTO:

Imashini zisiza n’izitsindagira ziri mu kazi/Photo Amizero.rw.
Kimwe mu biraro byubatswe ku muhanda Gicuba Janja/Photo Amizero.rw
Umuhanda Gicuba Janja wari warangiritse cyane/Photo Amizero.rw
Abarema isoko rya Masha bavuye mu Mujyi wa Musanze bakoresha uyu muhanda/Photo Amizero.rw.
Kuwunyuramo mu gihe cy’imvura byari ibibazo/Photo Amizero.rw.

Related posts

Alain Boileau wa B&B hotels yegukanye agace ka gatatu ka tour du Rwanda (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Umugambi mubisha wa Amerika wo gufasha Ukraine mu ikorwa ry’intwaro z’ubumara watahuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingingimira mu biganiro bya Nairobi byarangiye hagati ya Leta ya DRC n’imitwe iyirwanya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment