Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ba Perezida Tshisekedi na Kagame baganiriye kuri telephone na Macky Sall hagamijwe amahoro

Perezida Macky Sall wa Senegal yatangaje ko ashimira ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo kubera ibiganiro bagiranye “mu gushakisha amahoro” hagati Ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko Leta ya DR Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara wari umwaze iminsi urwana n’ingabo za leta, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye. Ntabwo haratangazwa ibyo Kagame na Tshisekedi bemeranyijwe mu biganiro byabo kuri telephone na Macky Sall uvuga byabaye ku cyumweru no kuwa mbere.

Hagati aho inyeshyamba za M23 kuva ku cyumweru zavuye mu duce twa Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo zari zirimo duhita twongera kugenzurwa n’ingabo za leta. Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Twavuye muri utwo turere kugira ngo dutange amahoro”.

Aho uyu mutwe ubu ufite ibirindiro ntabwo hazwi neza, ariko Radio Okapi ivuga ko ari mu mihana yegereye umupaka w’u Rwanda. Radio Okapi ivuga kandi ko abaturage bo mu duce dutandukanye muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo bari baravuye mu byabo ubu barimo gutahuka.

Umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, kuwa mbere yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko leta idashobora kuzagirana ibiganiro “n’abaterabwoba ba M23”. M23 yo ivuga ko isaba leta kubahiriza ibiri mu masezerano atandukanye yagiranye nabo kugira ngo ihagarike intambara burundu.

Mu byo M23 isaba by’ingenzi harimo:

  • Kuvangwa n’ingabo za leta abandi bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe no gucyura impunzi
  • Kurengera abiganjemo abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ivuga ko bibasirwa n’inyeshyamba zitandukanye muri Rutshuru, Masisi, na Nyiragongo

Willy Ngoma uvugira M23 avuga ko kubita umutwe w’iterabwoba ari ukwirengagiza ukuri. Ati: “Ntabwo turi umutwe w’iterabwoba, kutwita kuriya ntacyo bivuze ni ibyo bo [Leta] batekereza gusa.” Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patrick Muyaya we yagize ati: “Byaba bimaze iki kuganira n’umutwe w’iterabwoba? Nta kindi gihe kigihari cyo kuganira [n’uwo mutwe].”

Muyaya yongeraho ko M23 igomba kurwanywa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. Leta yavanye M23 mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize i Nairobi yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, Leta ishinja M23 gutangiza imirwano mbere y’ibyo biganiro. Ibi biganiro biteganyijwe ko bigomba gukomereza mu Mujyi wa Goma.

Related posts

Ingabo za Leta ya Congo zatangije urugamba karundura rwo kwisubiza ibice byafashwe na M23.

N. FLAVIEN

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Imvura y’Umuhindo imaze guteza Ibiza byahitanye abantu 11 mu minsi 20.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777